Abahanga mu myigire y’abana bahamya ko kubakundisha umuco wo gusoma bakiri bato bituma badata umwanya wabo barangarira mu bidafite akamaro, ahubwo bakiyungura ubwenge.
Ibyo byagarutsweho n’abayobozi batandukanye kuwa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu ihuriro ‘Soma Rwanda’, batangizaga ubukangurambaga buzamara umwaka, bwo gukundisha abana gusoma no kwandika.
Ni igikorwa giterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), cyatangirijwe mu turere twose tw’igihugu, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Mumpe urubuga nsome”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Vedaste Nsabimana witabiriye icyo gikorwa muri ako karere, yavuze ko ubwo bukangurambaga ari ingirakamaro, kuko butuma abana batarangara.
Agira ati “Ubu bukangurambaga bufite agaciro kanini kuko bufasha abana gukunda gusoma. Ubundi iyo abana bavuye ku ishuri akenshi birukankira mu kureba amafilime n’ibindi binyuranye bibarangaza, ariko ibi bituma ibyo kurangara babireka ahubwo bagasoma, bakiyungura ubwenge”.
Ati “Ubu ku bufatanye na Soma Umenye, ibigo by’amashuri ya Leta n’ibifatanya na yo bifite amasomero arimo ibitabo bihagije. Abana bahabwa umwanya wo gusoma ibitabo bitandukanye bari ku ishuri, ariko bakanabitizwa bakajya gusomera iwabo mu ngo, bituma bamenya gusoma neza ndetse no kuvuga bityo bagatsinda neza n’andi masomo”.
Umwe mu babyeyi bitabiriye icyo gikorwa, Mukagahima Immaculée, avuga ko azi akamaro ko kumenya gusoma no kwandika ari yo mpamvu yabikundishije umwana we kugeza abimenye neza.
Ati “Kubera ko umwana wanjye yakundaga gutahana udutabo, twaricaranaga nkamusomera inkuru agakurikira, hanyuma na we akansomera ubundi tukaziganiraho. Nabonye ari ibintu bifite akamaro kuko byatumye no kwandika neza ikinyarwanda byihuta, ubu ni umuhanga no mu yandi masomo”.
Uwo mubyeyi akomeza agira abandi inama yo gufasha abana babo kumenya gusoma, ndetse na bo abatabizi bakabyiga, kuko kuri we utazi gusoma no kwandika yibera mu bujiji kandi bukaba butatuma ateza imbere igihugu.
Muri icyo gikorwa kandi, abana bo muri Nyarugenge barushanyijwe mu kwandika inkuru nziza umwaka ushize, abitwaye neza barabihembewe, mu rwego rwo gushishikariza abandi bana kugira ishyaka ryo kwandika udutabo twafasha abandi kwiyungura ubwenge.
Hahembwe abana 36 ku rwego rw’akarere, naho babiri na none bo muri ako karere bakaba barahembwe ku rwego rw’igihugu.
Umwe mu bana bahembwe, Umutoni Valentine w’imyaka 13, avuga ko kugira ngo atsinde byatewe n’uko yagize umuhate mu kwimenyereza gusoma kandi n’umubyeyi we akamufasha.
Ati “Umubyeyi wanjye yakundaga kumfasha kumenya gusoma no kwandika kandi nanjye kubera ko nabikundaga, sinataga umwanya ndeba amafilime cyangwa ngo njye mu bindi byanshuka. Byatumye nkura mbizi ari yo mpamvu mu irushanwa nabashije gutsinda kandi nzabikomeza”.
Kugeza ubu ihuriro Soma Umenye ku bufatanye na REB, rimaze gutanga ibitabo byo gusoma ibihumbi 900 mu mashuri atandukanye, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu, intego ikaba kuzaba watanze ibitabo miliyoni 1.4 bitarenze Werurwe uyu mwaka.
Ubwo bukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe mu Karere ka Burera. Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Samuel Mulindwa, akaba yasabye ababyeyi guha abana iminota 15 yo gusoma buri munsi bavuye ku ishuri, cyane ko bafite udutabo.