Gukuramo inda ku babyemerewe n’amategeko bisaba ibaruwa gusa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko nyuma y’amategeko ahana ibyaha ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2019 byemerera abantu gukuriramo inda kwa muganga, abarenga 150 babyitabiriye mu mwaka wa 2019-2020.

RBC n

RBC n’abafatanyabikorwa baganiriye n’itangazamakuru ku bijyanye no gukuramo inda

RBC hamwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibigaga bigari (GLIHD) ndetse n’uteza imbere ubuzima (HDI), bavuga ko abashaka gukuramo inda badakwiye gukoresha ibyatsi kuko bemererwa kubikorerwa na muganga.

Kugeza ubu abo amategeko y’u Rwanda akomorera gukuramo inda mu gihe batayishaka ni umwana, umuntu wahohotewe, uwashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda n’umuntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’umuntu iyo nda itaguye neza ku buryo ishobora kumwica.

Umukozi mu ishami rya RBC rishinzwe kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Kanyamanza Eugene, avuga ko muri rusange gukuramo inda bihanwa n’amategeko, ariko ko mu buryo bwashyizweho bworohereza ababyemerewe, harimo ko basabwa ibaruwa gusa.

Aganiriza itangazamakuru kuri uyu wa kane, Kanyamanza yagize ati “Umuganga akenera ikintu cyanditse kigira kiti ‘Njyewe kanaka ndasaba gukurirwamo inda kubera impamvu zikurikira’, icyakora iyo bibaye ngombwa kuzaperereza bagasanga warabeshye, icyo gihe wazakurikiranwa n’amategeko”.

Kanyamanza avuga ko gukurirwamo inda bikorerwa mu kigo kiri ku rwego rw’ibitaro byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, kandi nta rwandiko ruvuye ku kigo nderabuzima (transfer) umuntu asabwa.

Uretse uwo inda imereye nabi, abandi babyemererwa n’amategeko ngo ntabwo bashobora gukuramo inda irengeje ibyumweru 22.

Kanyamanza akomeza avuga ko hari n’umuti wabugenewe ufasha umuntu guhita akuramo inda bitamuruhije, kandi kwa muganga ngo babagirira ibanga.

Kanyamanza avuga ko kunywa ibyatsi atari ngombwa kuko ngo abaganga basigaye bakuriramo inda ababyifuza

Kanyamanza avuga ko kunywa ibyatsi atari ngombwa kuko ngo abaganga basigaye bakuriramo inda ababyifuza

Ati “Ariko hari imbogamizi y’amadini, abarizwamo Abanyarwanda barenga 95% bagushyiramo indangagaciro zo kubyanga, ndetse na bamwe mu baganga bafite imyemerere yo kwanga gukorera abantu iyi serivisi”.

Umwe mu banyamakuru witabiriye icyo kiganiro yahagurutse arabaza ati “murateza imbere umuco wo kwica abantu, umwana uri mu nda ni umuntu”.

Abakozi ba RBC n’imiryango ifatanya nayo bamushubije ko mbere y’amategeko cyangwa igihe abantu bari bakijya mu nkiko gusaba gukurirwamo inda, nta muntu wajyaga kwa muganga, ahubwo ngo baracyarimo kwitabaza ibyatsi birimo ibiti by’inyumbati bivanze n’isabune.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa GLIHD, Umulisa Vestine Husna, yavuze ko inyigo bakoze bafatanyije n’undi muryango witwa IPAS, igaragaza ko mu mwaka wa 2016 abakobwa bari bafungiwe gukuramo inda barengaga ibihumbi 12.

Umulisa avuga ko hari ibihumbi by

Umulisa avuga ko hari ibihumbi by’abagore n’abakobwa banywa ibyatsi bashaka gukuramo inda

Ati “Kwa muganga na ho bakiriye abagore n’abakobwa barenga ibihumbi 17 bari banyweye imiti yo gukuramo inda mu mwaka wa 2015-2016”.

Umulisa avuga ko amatageko ahana icyaha cyo gukuramo inda akandamiza abakene bakaba ari bo bafungwa, kuko ngo abifite bahita bajya kwa muganga cyangwa bagashaka imiti yabugenewe itari ibyatsi.

Umuyobozi w’Umuryango HDI, Dr. Aphrodis Kagaba, avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo abaforomo n’ababyaza ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahabwe ubushobozi bwo gukuriramo inda abantu babyifuza, ndetse no kudasaba ubwishingizi ugiye gukurirwamo inda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.