#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020, yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Aha ni mu nama y

Aha ni mu nama y’Abaminisitiri yari yateranye tariki 01 Mata 2020

Iyo nama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Iyo nama yari igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Muri iyi nama, Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo.

Perezida kagame yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo kandi ashimira ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’isi yose mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Iyo nama kandi yagarutse no ku ngamba zari zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko igihe cyo gukurikiza izo ngamba cyongerewe kugeza ku itariki 30 Mata 2020.

Muri izo ngamba harimo izivuga ko kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa bibujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rw’Igihugu.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza hgutunganya neza igihembwe cy’igihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

Iyo nama yemeje ko insengero zizakomeza gufungwa, (amashuri y’ibyiciro byose yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwamu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

Utubari twose tuzakomeza gufunga, naho resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take -away).

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.