Gupimisha ubutaka mbere y’ihinga bitanga umusaruro mwiza kandi mwinshi- RAB

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), sitasiyo ya Musanze, burakangurira abahinzi kujya bapimisha ubutaka mbere yo kubuhinga, kuko ari bwo buryo bwonyine butuma bamenya intungabihingwa ziri mu butaka, ubwoko n’ingano y’ifumbire ibihingwa bikeneye kugira ngo bikure neza, binatange umusaruro mwinshi.

Abahinzi barimo n

Abahinzi barimo n’abahinga ku buso bunini iyo bitaye ku gupimisha ubutaka batandukana n’ikibazo cy’umusaruro muke

Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Musanze yagize ati “Ni kenshi abahinzi basimburanya ibihingwa mu butaka ari nako bakoresha imbuto nziza n’ifumbire y’imborera cyangwa imvaruganda, nyamara ntibita ku gupimisha ubutaka mbere yo kubuhingaho.

Ibi ni igisobanuro cy’uko imbaraga baba bashoye zihinduka imfabusa, kuko hari ubwo uzasanga yejeje umusaruro muke agatangira kwijujuta ngo yararumbije kandi kenshi biba byatewe n’uko yahinze atabanje kumenya ibyo ubutaka bwari bukeneye”.

Akomeza agereranya ubuzima bw’igihingwa n’ubw’umuntu, ati “Igihingwa ni nk’umuntu, kitabonye ibigitunga nticyakura. Ni nayo mpamvu umuhinzi aba agomba kumenya ibibura mu butaka, bikamuha icyerekezo cy’ifumbire ashobora gukoresha yaba nyinshi cyangwa nke, aya makuru nta handi aba ashobora kuyakura uretse kuba yapimishije ubutaka.

Twifuza ko abahinzi batangira kumva ibi, bakabigira ibyabo, kungira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi umeze neza”.

Bamwe mu bahinzi barimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko beza umusaruro batarabanje gupimisha ubutaka, bitewe no kuba nta makuru y’uko bikorwa n’aho bikorerwa bafite.

Ikigo RAB gitanga inama y

Ikigo RAB gitanga inama y’uko abahinzi bajya babanza gupimisha ubutaka mbere y’uko bashyiramo imyaka

Mukangarambe, umuhinzi waganiriye na Kigali Today agira ati “Reka da, ubutaka mpingaho sinjya mbupimisha, mfa guhinga nkabona neza gusa. Ntabwo mba nitaye kumenya niba ubwo butaka bukeneye gupimishwa.

Icyakora haba ubwo turumbya umuntu agakeka ko ari ikirere cyangwa ibindi bibazo ibihingwa biba byaragize umuhinzi ntabisobanukirwe; kuba tutitabira gupimisha ubutaka mbere y’ihinga ni uko benshi mu bahinzi tutazi inzira bicamo, yewe sinzi n’urwego umuntu yagana ngo rubimufashemo”.

Gasirikari Sylvere, Umushakashatsi muri RAB ishami rishinzwe gufata neza ubutaka n’ibidukikije, yemeje ko gupimisha ubutaka ari gahunda izwi mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda kuva mu myaka ikabakaba 40 ishize, ikaba ikorerwa muri Laboratwari y’Igihugu yunganirwa na Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ni serivisi umuhinzi ahabwa ku kiguzi kiri ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 25 na 50 y’u Rwanda, hashingiwe ku buso bw’ubutaka umuhinzi yifuza gupimisha n’ubutumburuke bw’umurima ahingaho iyo buri mu gace k’imisozi.

Ibihingwa bisanga ubutaka bwarapimwe bikura neza kandi bigatanga umusaruro mwinshi

Ibihingwa bisanga ubutaka bwarapimwe bikura neza kandi bigatanga umusaruro mwinshi

Ngo abenshi mu bitabira gupimisha ubutaka ni abahinzi babigize umwuga bahinga ku buso bunini mu gihe nyamara ari gahunda umuhinzi wese ashobora kwitabira.

Uyu mushakashatsi avuga ko iyi gahunda yitabiriwe n’abahinzi b’ingeri zose cyane cyane abibumbiye mu makoperative, bakamenya imiterere y’ intungabihingwa mu butaka bahingaho uko ihagaze, umusaruro ushobora kwikuba inshuro nyinshi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.