Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uvuga ko kuba Radio France Inter yasabye imbabazi ku makosa yakoze bihumuriza abo yari yakomerekeje, cyane cyane abacitse ku icumu.
Iyo radiyo yo mu gihugu cy’u Bufaransa, iherutse gucishaho ikiganiro cyavugaga kuri Jenoside yo mu Rwanda, ni mu kiganiro cy’urwenya cyitwa ‘Par Jupidémie’ cy’umunyamakuru Constance Pittard, aho yavugaga ko Jenoside yo mu Rwanda ari Abatutsi batemanye n’Abahutu, akabigereranya n’umukino w’abana baba baterana imisego, akagisoza n’abo bari kumwe baseka.
Icyo kiganiro cyatambutse ku itariki ya 07 Mata 2020, ku Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nabwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo.
Nyuma y’uko icyo kiganiro gitambutse, abantu ndetse n’imiryango itandukanye bamaganye iyo radiyo yemeye ko gihita, aha twavuga nk’Umuryango ‘SOS Racisme’, mu izina ry’umuyobozi wawo, Dominique Sopo wandikiye umuyobozi w’iyo radio, akagaruka kuri amwe mu magambo yavugiwe muri icyo kiganiro.
Agira ati “Nkwandikiye nkugaragariza akababaro natewe n’ikiganiro cyaciye kuri radiyo uyobora cyavugaga kuri Jenoside yo mu Rwanda. Aho cyakozwe mu buryo bw’urwenya burimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikavuga ko Abatutsi n’Abahutu babanye neza kuva kera hanyuma bakaza gutemana bakoresheje imipanga”.
Ati “Jenoside yo mu Rwanda si kimwe n’izabereye ahandi, ntabwo Abatutsi batemanye n’Abahutu, ababivuga baba barimo guhisha uruhare rwa ‘Hutu Power’. Mu Rwanda icyabaye ni icyaha ndengakamere, aho Abahutu bishe Abatutsi b’inzirakarengane”.
Akomeza avuga ko icyo kiganiro cyakomerekeje abantu benshi, bituma bamwe bazamura ijwi ryabo bacyamagana nubwo ari bake, kuko kuri we ngo benshi bari kuvuga ni bo bishwe.
Urwo rwandiko Dominique yarugejeje ku muyobozi w’iyo radiyo tariki 11 Mata 2020, ikibabaje ngo ni uko kuva cyatambuka kugeza uwo munsi ntacyo umuyobozi wa France Inter yigeze akivugaho, habe no gusaba imbabazi.
Asubiza kuri urwo rwandiko, umuyobozi w’iyo radio, Laurence Bloch, yavuze ko ibyavugiwe muri icyo kiganiro bitari bikwiye, ndetse anabisabira imbabazi.
Ati “Si byiza ko France Inter ihitisha ibiganiro byateza amakimbirane, nk’igihakana ko Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni itateguwe na Leta yari iyobowe n’abahezanguni b’Abahutu. Ntabwo Abanyarwanda bicanye nk’uko hari ababivuga, ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ikorwa n’Abahutu”.
Ati “Kuba rero ikiganiro kirimo guhakana iyo Jenoside cyaranyuze ku gitangazamakuru nkuriye, ndasaba imbabazi imiryango y’abishwe, uretse n’ubu iri mu gihe cy’icyunamo, ihora ibabazwa n’abahakana Jenoside byaba ku bushake cyangwa atari ku bushake. Gusa ibi byerekana ko muri twebwe hari abatazi iby’iyo Jenoside, ku buryo batabasha kuvuga ukuri nyako kwayo”.
Yongeraho ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo kuri iyo radio, hajye hanyuraho ibiganiro birimo ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uko IBUKA ibibona
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko iyo radiyo yakoze amakosa, ariko kuba yasabye imbabazi ngo ni byiza, gusa ngo kuba bavuga ko hari ibyo batazi kuri Jenoside yo mu Rwanda si byo.
Ati “Ntabwo biriya byari bikwiriye, kuvuga ko hari ibyo batazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi si byo, hari byinshi bigaragaza ko babizi. Ntibabyitwaza rero ngo bakinire ku kintu gifite uburemere nka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko niba hari n’icyo batari bazi bari kukibaza”.
Ati “Icyakora aho basabiye imbabazi nubwo tunenga icyo kuvuga ko hari ibyo batazi, iyo bemeye ko ibyo bavuze cyangwa banditse ari amafuti, ko atari byo, ni ikintu cyiza kuko gifasha benshi. Ni byiza kuko bihumuriza uwo bari bakomerekeje ndetse bishobora no kugarura mu nzira n’uwo bari bayobeje”.
Akangurira abatuye isi gukomeza guhuza imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abo igaragayeho ku isi hose bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Uretse umuyobozi wa Radiyo France Inter wasabye imbabazi, utegura ikiganiro, ‘Par Jupidémie’, Charline Vanhoenecker, n’ugitambutsa kuri radio, Constance Pittard na bo basabye imbabazi.