Gushaka abagore benshi ngo nibyo bigabanya icyaha cy’ubusambanyi / Padiri wabivuyemo akomeje gutungurana

Umupadiri wo muri Diyoseze imwe muzo muri Nigeria akomeje guteza impaka mu bantu , nyuma y’uko uyu Rev. Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna asezeye mubihaye Imana ahubwo akajya gushishikariza abagabo gushaka abagore benshi.

Ibi uyu mugabo wari padiri maze akayoboka iyo gushaka umugore akemera akiyambura igishora , hari bamwe babifashe nk’ubusazi ahari kubera ko ari ibintu biba bibaye bishya kuriwe , akagira ubwisangure kumugore , dore ko iyo ubaye padiri ibyo kwishimishanya n’umugore utabikozwa.

Ubwe yivugira ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko Imana itabyanga ahubwo ko icyo Imana yanga ari ukuba umuntu yabaho adashatse cyangwa agatandukana n’uwo bashakanye.

Yahamagariye abagabo kujya bashakana n’abagore benshi aho kwijandika mu musambanyi, avuga ko mu gihe umugabo yashakana n’abagore benshi byagabanya icyaha cy’ubusambanyi.

uyu mugabo yakoze ubukwe n’abagore bane icyarimwe , bisa nibyo uyu wahoze ari umu padiri ari gukangurira abantu ngo bagabanye ubusambanyi bweze.

ESE WOWE IBI URABYUMVA GUTE , KOKO GUSAKA ABAGORE BENSHI BYAGABANYA UBURAYA CYANGWA NABYO N’UBURAYA? Tanga igitekerezo!!!!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.