Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramenyesha abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basuraga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu matsinda y’abantu benshi, ko bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Itangazo ry’iyo komisiyo riravuga ko abasura umwe umwe bazakomeza kwakirwa ku Nzibutso za Jenoside nk’uko bisanzwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda. Umushyitsi utazubahiriza amabwiriza azahabwa akaba ngo atazakirwa.
Iri tangazo rivuga ko niharamuka hafashwe izindi ngamba nshya abantu bazabimenyeshwa.
Iri tangazo rya rijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yaritanze ishingiye ku mabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.