Toto umwana uzi imibare

Umunsi umwe ka Toto kagiye kwiga kabona imodoka ya Headmaster(directeur) w’ikigo yanditseho 4X4, Toto biramutangaza cyane ati “ubuse Headmaster atuyoboyemo iki adashobora gusubiza aka kabazo, reka nkamusubirize!!!”, ubwo aba afashe ibuye risongoye ry’isarabwayi aho hafi aharaturaho “=16” , Headmaster avuye mu biro bye arabibona bimutera umujinya ariko kuko atari azi uwabikoze arabyirengagiza ajya gutezaho irindi range, umunsi ukurikiyeho Toto aje kwiga asanga =16 yari yasubijeho bayisibye afata rya buye risongoye arongera ashishimuraho “=16″ mu mukono mwiza cyane yigira mw’ishuri….Headmaster agiye kwinjira mu modoka ye arongera abisangaho yishima ku mutwe n’umujinya mwinshi asubira mw’igaraje noneho arababwira ati ” Mwandikeho n’irange ryiza 4X4 =16″ batazongera kumparaturira imodoka bantesheje umutwe, barabimukorera rwose……Umunsi ukurikiyeho Toto aje asanga noneho handitseho 4X4=16 n’akarange keza, ati “Ntureba se noneho ko mwamenye ubwenge”, ahita afata rya Buye risongoye yandikaho “VERY VERY GOOD” hasi yongeraho “EXCELLENT”, arikomereza ajya mwishuri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.