Gutura ku ‘kirwa’ byatumye Jenoside yihuta i Rukumberi

Abarokokeye Jenoside I Rukumberi bavuga ko gutuzwa ahameze nk’ikirwa byafashije Interahamwe kubica vuba mu buryo bworoshye.

I Kiziguro naho bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y

I Kiziguro naho bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Habimana Raymond umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rukumberi avuga ko kuba bari bazengurutswe n’ibiyaga ndetse n’umugezi w’ Akagera byoroheye abicanyi kubatsemba ku bwinshi kandi mugihe gito.

Ati “Umwihariko wa Rukumberi ni uko isa nk’aho ari ikirwa, tuzengurutswe n’ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira ndetse n’umugezi wa Akagera, inzira ihari ni ukagana I Kibungo gusa.

Iyo nzira barayifunze ndetse n’iyo ku kiraro cy’Akagera baratugota tuguma hagati aho baradutemagura guhunga keretse wishoye mu mazi.”

Habimana Raymond avuga ko benshi banze kwicwa n’imihoro bahitamo kwiyahura mu biyaga kimwe n’uko hari abihishaga mu gifunzo bikarangira bapfuye.

Avuga ko Jenoside ya Rukumberi yateguwe kera guhera 1959 kuko aribwo Abatutsi bahatujwe mu ishyamba ry’inzitane bakuwe Gikongoro, Butare na Gitarama.


Ikimenyetso ku kiyaga cya Mugesera kigaragaza aho biciye Abatutsi.

Ikimenyetso ku kiyaga cya Mugesera kigaragaza aho biciye Abatutsi.

Habimana avuga ko Jenoside ya Rukumberi yayobowe na Mutabaruka Sylvain wari umudepite washishikarije Abahutu kwica Abatutsi kuko we ubwe ngo Umututsi bicaga yandikaga izina rye Mutabaruka ku nzu ye nk’uyibohoje.

Ni buhamya yahaye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza ya East Africa Rwanda ikorera I Nyagatare, mu rugendo-shurli bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi.

Kasaijya Peter umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa Rwanda avuga ko nk’abarezi bifuza kuremamo abanyeshuri babo kuzaba abaturage beza ari nayo mpamvu basura inzibutso kugira ngo bamenye amateka mabi yaranze igihugu bafate ingamba zo guharanira ko atazongera.


Bretswe urwobo rwa metero 30 z'ubujyakuzimu rwajugunywemo Abatutsi.

Bretswe urwobo rwa metero 30 z’ubujyakuzimu rwajugunywemo Abatutsi.

Agira ati “ Nibamenya aya mateka mabi twabayemo bizabafasha kuyahindura bubake ameza azira umwiryane no kubaha ikiremwamuntu. Ikindi bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Habarurema Darius umuyobozi wa AERG Ingenzi ikorera mu kaminuza ya East Africa Rwanda avuga ko Rukumberi bahakuyemo isomo ryo kubaka ubumwe.

Ati “ Tugiye kwigisha abato n’abakuru ko turi umwe ikiduhuje ari ubunyarwanda.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 40.


Kaminuza ya East Africa Rwanda yageneye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi inkunga y'ibihumbi ijana.

Kaminuza ya East Africa Rwanda yageneye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi inkunga y’ibihumbi ijana.


Uwarokokeye Jenoside ku kiyaga cya Mugesera yababwiye ko benshi birohaga mu mazi aho kwicwa n'imihoro na mnta mpongano y'umwanzi

Uwarokokeye Jenoside ku kiyaga cya Mugesera yababwiye ko benshi birohaga mu mazi aho kwicwa n’imihoro na mnta mpongano y’umwanzi
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.