Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo kuyoboka Guverineri mushya wagiye kuri uwo mwanya yari asanzwe ayobora akarere nka mugenzi wabo, anaboneraho kwibutsa Guverineri mushya ko atashyiriweho kuza gusimbura abayobozi b’uturere mu nshingano.
Yabivuze mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w’umusigire na Guverineri mushya w’Intara i Nyanza ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo.
Minisitiri Shyaka yavuze ko Guverineri Kayitesi Alice asanzwe ari umuyobozi w’akarere akaba yaramenyeranye na bo kandi ko na we asanzwe afite ubumenyi runaka ku Ntara y’Amajyepfo, ibyo bikavuga ko Kayitesi nka Guverineri atakiri umuyobozi w’akarere kuko ahubwo yahawe kuyobora abayobozi b’uturere.
Yavuze ko inshingano za guverineri ari ukuyobora no guhuza ibikorwa byo mu turere tugize intara kugira ngo birusheho kunogera abaturage kandi guverineri ashinzwe kumenya ubuzima bw’intara ijoro n’amanywa, haba ku mutekano no mu bindi bikorwa bigaruka ku buzima bw’abaturage ibyo ngo bigasaba ubufatanye n’inzego zose ari na yo mpamvu guverineri ari umuntu ukomeye.
Yavuze ko n’abayobozi b’uturere basanzwe bazi Kayitesi nka mugenzi wabo ariko ko nyuma yo guhabwa inshingano nshya atakiri mugenzi wabo ahubwo yabaye umuyobozi wabo, icyakora akaba atagomba kwivanga mu kazi kabo n’abandi bakorera mu zindi nzego, ahubwo ashinzwe guhuza ibyo bikorwa.
Agira ati “Guverineri mushya si mushya muri iyi ntara bivuze ko umusingi w’ubufatanye uhari. Umuturage ni ishingiro ry’inshingano zacu kandi ni we dushyashyanira ngo ufite intege nke tumwiteho atere imbere aryoherwe n’igihugu cye yibone mu bayobozi kandi yiyumve nk’umwenegihugu”.
Ibyo ariko ngo bizashoboka igihe guverineri mushya aje kandi yitegura kwakira inama za bagenzi be bikazatuma ibyari bimaze kugerwaho birushaho gukomeza gutera imbere, kandi ahari ubushake byose bikaba bishoboka.
Agira ati “Guverineri rero intara igizwe n’uturere kandi uturere tuyoborwa na ba Meya, ni ukuvuga ko uyobora ba meya ariko ntubasimbura kandi iyo uyobora ba meya n’abandi bayobozi mu turere baramuyoboka ubwo ba meya mwabyumvise”.
Yunzemo ati “Yari mugenzi wanyu uyu munsi yabaye umuyobozi wanyu n’ubwo bidakuraho uko musanzwe mubanye twizeye ko imikoranire iza kuba myiza nta wundi mwanya bisabye kuko guverineri yagiye mu mwanya we muyoboke umuyobozi wanyu”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamushinga inshingano zitoroshye zo kuyobora Intara y’Amajyepfo kandi ko ubunararibonye afite mu buyobozi bw’inzego z’ibanze azanoza inshingano ze aharanira gushyira imbere inyungu z’umuturage.
Agira ati “Kuba nsanzwe mba mu nzego z’ibanze bizamfasha kuko nsanzwe mfite amakuru kuri iyi ntara nakoreragamo nka Meya, bagenzi banjye twakoranaga tuzarushaho kuko tuziranye kandi twakoranaga neza, nzita cyane ku mihigo no gukemura ibibazo by’abaturage”.
Imwe mu mishinga minini yifuzwa ko yakwihutishwa na Guverineri Kayitesi harimo kwihutisha kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu yubakwa n’uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi n’indi mishinga minini irimo no kwihutisha ibikorwa by’umuhora wa Kaduha-Gitwe wo gukura abaturage mu bukene.
Uwo muhora ukaba utuwe n’abaturage hafi ibihumbi 250 bo mu mirenge 10 yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Guverineri mushya kandi yasabwe kwihutisha imihanda ya Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, n’umuhanda Rugobagoba- Mukunguri mu Karere ka Kamonyi.
Hanagarutswe kandi ku bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana by’umwihariko Bazirika ya Kibeho izajya yakira abasaga ibihumbi 20.