Guy Bukasa watozaga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports

Umutoza Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United.


Mu kiganiro n'itangazamakuru uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaje gusoza ibiganiro yagiranaga n’uyu mutoza, asinyira kuzayibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino

Uyu mutoza usanzwe ahembwa amafaranga 1500$ buri kwezi, ikipe ya Rayon Sports yemeye kuzajya imuha 4,000$, akazizanira n’umutoza wari usanzwe umwungirije mu ikipe ya Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ku munsi w’ejo yari yanasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier na we wakiniraga ikipe ya Gasogi United.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na Gasogi United, uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko atarasinya, gusa amakuru yizewe yageraga kuri Kigali Today ni uko uyu mutoza yagiye muri iki kiganiro yamaze gusinya amasezerano.

Guy Bukasa ubu ni umutoza wa Rayon Sports bidasubirwaho

Guy Bukasa ubu ni umutoza wa Rayon Sports bidasubirwaho



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.