Habumuremyi yarohamye mu cyuzi aburirwa irengero

Umuhungu w’imyaka 14 witwa Habumuremyi Fiston wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Muhoza II, yarohamye mu cyuzi kizwi ku izina rya Strabag aburirwa irengero, ubwo yari yajyanye n’abandi bana koga.


Byabaye ku itariki 18 Kamena 2020 mu masaha y’igicamunsi, mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho iminsi ibiri ishize hagishakishwa uwo mwana nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe Mukamusoni Jasmine.

Yagize ati “Ejo saa munani, bampamagaye bambwira ko hari umwana uguye mu mazi wari wagiye koga n’abandi bana mu cyuzi cya Strabag cyo mu mudugudu wa Nyamuremure. Ejo twarahageze, tugerageza kumushakisha baramubura, no mu gitondo twahazindukiye kuva saa moya, kugeza kuri uyu mugoroba twamubuze”.


Uwo muyobozi avuga ko igikorwa cyo gushakisha uwo mwana gikomeza aho agira ati “Ubu kuri uyu mugoroba tariki 19 dusezereye abaturage, tuzasubirayo ejo kugira ngo turebe ko yaboneka, cyangwa se Imana idufashije amazi akamuruka cyangwa akareremba hejuru tukaba twamubona”.

Uwo muyobozi arihanganisha umuryango w’uwo mwana, awusaba gukomera ati “Tubari hafi, igishoboka turakibafasha na bo bari kubona ko turi kumwe. N’ababyeyi bose twanabakanguriye ko badufasha, abana ntibazasubire kujya koga hariya n’ubwo twashyizeho uburinzi buhoraho budufasha kugira ngo hatazongera kugira umwana n’umwe wakwinjiramo agiye koga”.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.