Hadutse avoka zitagira ikibuto ziribwa n’igishishwa

Abakunzi ba avoka ku isi bashyizwe igorora kuko hadutse avoka itagira ikibuto izafasha abakunda urwo rubuto kuyirya uko babyifuza.

Izi avoka zera muri Espanye ziribwa zose n

Izi avoka zera muri Espanye ziribwa zose n’ibishishwa

Izo avoka zera mu gihugu cya Espanye (Spain) zera mu Kwezi k’Ukuboza gusa. Kubera ko iyo zeze ziba zishakishwa n’abatari bake bituma zitagera henshi ku isi.

Zisanzwe zicuruzwa mu Bufaransa ariko ngo muri uku kwezi zizacuruzwa no mu Bwongereza aho avoka imwe izaba igura Amapawundi abiri, abarirwa mu 2000RWf.

Iyo avoka nto ugereranije n’izisanzwe, iribwa yose kuko nta kibuto igira ku buryo n’igishishwa cyayo kiribwa mu gihe avoka zisanzwe zo bakuramo ikibuto n’ibishishwa byayo bakabijugunya.

Abaziriye bahamya ko zifite icyanga kimeze nk’icy’izisanzwe. Gusa ariko ngo ziryoha iyo zahiye neza.

Avoka zisanzwe zigira ikibuto kandi ntiziribwa igishishwa

Avoka zisanzwe zigira ikibuto kandi ntiziribwa igishishwa

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.