Hagiye gutangira ishuri rishya ryigisha ubuvuzi (Amafoto)

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), igiye gutangiza ishuri rishya ry’ubuvuzi ryigenga, rizatangirana abanyeshuri 60, mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubuzima ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iri shuri

Ku rukuta rwa twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima, banditse ko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije hamwe na Dr. Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, basuye iryo shuri riri hafi gufungura imiryango muri iyo kaminuza.

Ku ikubitiro, iryo shuri rizakira abanyeshuri 60 baziga baba muri kaminuza.


Iryo shuri riherereye i Masoro mu Karere ka gasabo, ryitezweho kuziba icyuho kikigaragara mu burezi mu Rwanda, by’umwihariko mu masomo y’ubuvuzi.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2019, ubuyobozi bwari bwatangaje ko iri shuri rizatwara miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika ku cyiciro cya mbere cy’inyubako, ariko ko umushinga wose ufite agaciro karenze ako.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.