Hagiye kuba umugoroba wiswe L.E.S.H ujyanye n’igihe tugiyemo nk’abanyarwanda cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana TLC(True Light of Christ) rikorera mu itorero rya Remera Miracle Center ryateguye umugoroba ujyanye n’igihe abanyarwanda tugiyemo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu mugoroba ni ngarukamwaka aho kuri ubu wahinduriwe izina ukazaba witwa L.E.S.H(Let Every Soul Heal) tubijyanishije mu kinyarwanda bivuze ngo “Reka buri mutima ukire”  , aho hazaba hakubiyemo imbyino, indirimbo, imivugo ndetse n’imikino byose bituma umuntu abohoka kandi bifite ubusobanuro buhagije ndetse byose byubakiwe kw’ijambo ry’Imana.

L.E.S.H kandi si umugoroba gusa uzaba kuri 14 Mata 2024 ahubwo mbere yaho itariki 13 Mata 2024 hazabanza habeho gusura urwibutso rwa Ntarama i Bugesera nyuma yaho kur’uwo munsi nabwo hasurwe umuryango warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kuwuganiriza ndetse no kuwuhumuriza.

Iri tsinda s’ubwa mbere rikoze uyu mugoroba ariko kur’ubu wahinduriwe izina aho uzajya witwa L.E.S.H nubundi ukaguma uba buri mwaka mu itorero rya Remera Miracle Center riyoborwa n’umushumba Bishop Samedi Theobald nk’umuyobozi waryo mukuru akaba ari naho iri tsinda rikorera umurimo w’Imana.

Babitimes.com yaganiriye n’umuyobozi wiri tsinda agira ati“Yego koko iki gikorwa cyangwa uyu mugoroba usanzwe ubaho ariko kur’ubu turifuza abantu benshi mu rwego rwo gutanga  ubutumwa ku banyarwanda bose yaba abana,urubyiruko ndetse n’abakuze rero turasaba abantu bazaze ari benshi kandi ndabizi bazagira inyigisho bakuramo ndetse bazanabohoka cyane pe!”

TLC Dancing Family ibarizwa mu itsinda rya TLC

TLC Worship Team imwe mu zigize itsinda rya TLC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.