Hagiye kwifashishwa Moto mu kumenyekanisha ubwiza bwa Kivu belt

Abakora ibikorwa by’ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazwi nka Kivu Belt bavuga ko bari gutegura ubukerarugendo bwa Moto nini mu kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda.

abanyamahanga basura Kivu belt basura ibikorwa bihakorerwa harimo n

abanyamahanga basura Kivu belt basura ibikorwa bihakorerwa harimo n’ubuhinzi bw’ikawa

Aimable Nsabumukiza ukora akazi ko guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda ndetse akaba akoresha Iliza expedition ikora ibyo gutwara abakerarugendo mu kiyaga cya Kivu avuga ko ari ikintu gishya bashaka kuzana mu gushishikariza abanyamahanga kumenya ubwiza bw’u Rwanda n’inkengero z’ikiyaga cya Kivu.

“Ziriya moto zigirwa n’abafite ubushobozi dushaka gushishikariza kugera mu Rwanda ndetse bakaba bagira ibikorwa bahakorera. Uyu mwaka dushaka gutembereza abafite izi moto bahereye Kigali bakazamuka Musanze bagakomeza Gisenyi, bakamanuka Gishwati bagakomeza Nyungwe bagahingukira Butare basura n’ibikorwa by’abaturage.”

Ni ibikorwa biteganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2019, bikazitabirwa n’ihuriro ry’abafite moto nini mu Rwanda, ariko imyaka izakurikiraho bakazajya batumira ayandi mashyirahamwe mpuzamahanga kuza kureba ibyiza by’u Rwanda.

“Umwaka utaha turateganya ko bizagera kuyindi ntera aho twatumira amahuriro y’abanyamahanga nkuko mu minsi ishize twasuwe n’abagore batwara moto nini bavuye Kenya. Haje abatwara range rover bamara iminsi itatu mu Rwanda bakomereza Tanzania, twongera kubona abatwara Mercedes benz nabo bavuye Nairobi, ubuyobozi bw’iki gihugu bwakigejeje kuntera umuntu wese arota kukigeramo. Birakwiye ko natwe tuzana ibyiza bibafasha kugisura.”


Abagenda mu amzi y'ikivu berekwa uko inka zoga mu Kivu

Abagenda mu amzi y’ikivu berekwa uko inka zoga mu Kivu

Nsabumukiza avuga ko abikorera bamaze gushyiraho icyo bise “green sacred” urugendo rw’ahantu hatoshye, rugaragaza Amajyaruguru y’u Rwanda n’Uburengerazuba aho bizafasha abasura u Rwanda kumenya ibindi byiza bitari ingagi na pariki, ahubwo bakamenya ibiyaga by’impanga nka Burera na Ruhondo, ubuvumo buri Musanze, Pariki y’ibirunga ikize ku ngagi hamwe n’imisozi yo kuzamuka.

Naho mu Ntara y’Uburengerazuba hari ukureba ubuhinzi bw’icyayi, pariki ya Mukura na Gishwati, pariki ya Nyungwe, ikiyaga cya Kivu n’ibirwa bikirimo hakorerwamo ubworozi bw’amafi n’isambaza, uburyo inka zoga mu mazi hamwe n’imikino yo kurwana bya Kinyarwanda byaranze umuco wa kera.

Ubukerarugendo bwa Moto nini buziyongera ku bukerarugendo bumaze igihe gito butangijwe buzwi nka Congo nil trial aho abantu bava mu karere ka Rubavu n’amaguru bakajya Rusizi.

Ni ubukerarugendo busaba kugenda n’amaguru iminsi 10 naho abagenda n’amagare bakoresha iminsi itanu, Nsabumukiza akavuga ko kubona aho kurara bidahenze.


Abakora ubukerarugendo kuri Kivu belt banyuzamo bakaruhuka

Abakora ubukerarugendo kuri Kivu belt banyuzamo bakaruhuka

“Mubushobozi bw’umuntu ashobora gusura ibyiza by’u Rwanda akanyurwa kandi akaruhuka atabihariye abanyamahanga. Mu mahoteli menshi yubatswe ushobora kubona aho kurara kuva ku bihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda kugera ku madolari 300, ariko kubafite amahema bashobora kubona aho bayashinga ntibagire ubishyuza.”

Kubwimana Jean Bosco umukozi wa Eco – Emploi ya GIZ ifite intego yo guteza imbere ubukungu n’umurimo, harimo n’ubukerarugendo avuga ko ubukerarugendo bw’amaguru kuva Rubavu kugera Rusizi bukoresha ibirometero 180km mu minsi icumi buri mubyafasha abantu kumenya u Rwanda kandi bigatanga akazi.

Kubwimana avuga ko umushinga wa Eco- Emploi wagize uruhare mu gutegura Congo nil trial nirangira izatanga umusaruro mu kongera umubare w’abasura u Rwanda, ariko bikagirira akamaro abakorera kuri iyi nzira, akemeza ko mu myaka itatu bazashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo bw’amaguru mu guhuza imijyi no kuzamuka imisozi ariko bakora urugendo rutari rurerure.

“Mu banyarwanda bari mu kigero cyo hagati bakora uru rugendo, kuko rubafasha kuruhuka, gutembera no kumenya ibyiza by’u Rwanda, ikindi n’uko abantu bajya mu kiruhuko bakagaruka bavuga ngo barabyibushye ndetse bamwe ugasanga ntibaruhutse uko bikwiye, kugenda iyi nzira bifasha umuntu kuruhuka mu mutwe, kandi Kivu belt ifite byose umuntu akenera mu kugenda no kuruhuka; ushobora kugenda n’amaguru, kugenda n’igare cyangwa moto nkuko wagenda mu mazi ukumva uguwe neza.”


Abakoresha moto nini ni bo bazakora urugendo rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda

Abakoresha moto nini ni bo bazakora urugendo rwo kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda

Ubukerarugendo bwo kugenda n’amaguru ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka Congo nil trial burimo gukorwa kugira ngo bushyirwe ku rwego rw’isi, ni amakuru yemejwe na Gakire Callixte ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB uvuga ko uku kumenyekana bizatuma n’ibyamamare mu gukora ubukerarugendo bw’amaguru n’amagare baza kubikorera mu Rwanda.

Gakire Callixte avuga ko u Rwanda ruri gukorana n’impuguke mu gutegura inzira z’amaguru n’amagare kugira ngo u Rwanda rushobore kubona icyemezo mpuzamahanga.

“Ubu turi gukorana n’impugucye y’umudage usanzwe mu itsinda ry’abanyaburayi batanga ibyemezo by’inzira zemewe bamukerarugendo b’amaguru n’amagare banyuramo.

Ubu twagaragaje inzira, n’ibikenewe nk’ibiraro bigomba kubakwa nahagomba gushyirwa ibyapa. Nitumara kuzuza ibisabwa tuzatumire iryo tsinda rigenzure nirisanga twujuje ibisabwa duhabwe icyangombwa.”


Abasura Kivu belt basura ibikorwa bihakorerwa harimo n'ubworozi

Abasura Kivu belt basura ibikorwa bihakorerwa harimo n’ubworozi

Gakire avuga ko u Rwanda rushoboye gukora inzira y’amaguru Rubavu Rusizi rwaba urwambere muri Afurika mu kugira inzira ndende, akavuga ko byakongera amahirwe ku banyamahanga basura u Rwanda.

“Urebye nka Congo nil trial ubwayo ku mwaka isurwa n’abanyamahanga bari hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 10 kandi tutaruzuza ibisabwa, urumva kwemezwa no guhabwa icyemezo mpuzamahanga bizongera umubare w’abasura u Rwanda kuko ubukerarugendo bw’amaguru burakorwa cyane kandi bukinjiriza igihugu.”

Kugira ngo iyi nzira y’amaguru ishobore kwemerwa hasabwa ko hakorwa ikarita igaragaza inzira ndetse igashyirwa mu ikoranabuhanga, hakaba hari gushyirwaho ibyapa bitandukanya inzira y’abagenda n’amaguru n’abagenda n’amagare naho ngo abagenda na moto nini bo bazajya bakoresha imihanda ya kaburimbo.

Intara y’Amajyaruguru niyo yikubira benshi mu basura u Rwanda kubera ibirunga, ingagi n’ubuvumo, ubukerarugendo bw’amaguru n’amagare bikaba bishobora kwerekeza abasura u Rwanda muri iyi Ntara ifite pariki eshatu n’ikiyaga kiruta ibindi mu Rwanda gifite uturwa 150.








Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.