Haje ibinini bizajya bifasha abagabo kudatera inda igihe bashatse kuringaniza urubyaro

Nyuma y’imiti ifasha abagore kuringaniza imbyaro , noneho haje umuti uzajya ufasha abagabo kudatera inda mugihe bakoze imibonano mpuzabitsina batikingiye.

Muri leta z’unze ubumwe z’Amerika abashakashatsi batangaje ko bavumbuye ibinini bifasha abagabo kudatera inda kukigero cya mirongo icyenda n’icyenda kw’ ijana(99%).

Bikaba biteganyijwe ko ubwo bushakashatsi buzagezwa kumugaragaro imbere y’ishami ry’abashakashatsi ‘American chemical society’ mu mezi ari imbere, ubundi uburyo bwari bumenyerewe, ni ubw’abagore gusa bukaba bwaratangiye gukoreshwa mu 1960, ariko bikaba bitarabujije abaganga binzobere gukomeza gushakisha ubundi buryo kubagabo.

Ubundi abagabo bakoreshaga uburyo bubiri aribwo bwo gukoresha agakingirizo cyangwa se ibizwi nka vasectomy (gukata bagafunga inzira ijyana amasohororo) ariko bikaba byari bihenze kubikora kandi bitanizewe cyane kukigero cyo hejuru.

Ibinini bibuza abagore gutwita nabyo bibagiraho ingaruka harimo kwiyongera kwibiro , kumva bihebye , ndetse no kwiyongera k’umusemburo wa cholesterol, bikaba byabaviramo ubwiyongere bwo kurwara indwara y’umutima.

Indi ngaruka mbi niyo kuba amaraso yakwifunga agakora ibibumbe  mumitsi iyatwara ariko kuko ntayandi mahitamo ahari ari ugukoresha ibinini cyangwa ugatwita mugihe utabikoresheje birangira babifashe.

Aya makuru rero yakirannye akanyamuneza kubagabo ndetse n’abagore bari bategereje ibizavamo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.