Hakizimana Muhadjili yamaze gusinya muri Rayon Sports

Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi avugwa mu ikipe ya Rayon Sports, ubu yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe

Hari hashize iminsi bivugwa ko Hakizimana Muhadjili ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ubu ntibikiri ibihuha uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Hakizimana Muhadjili ni umwe mu bakinnyi bakunze kuzonga Rayon Sports agikina muri APR FC

Hakizimana Muhadjili ni umwe mu bakinnyi bakunze kuzonga Rayon Sports agikina muri APR FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi yongeye kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Rayon Sports, biaza kurangira yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, nk’uko amakuru twizeye abihamya.

Kugeza ubu impande zombi yaba Rayon Sports cyangwa umukinnyi Hakizimana Muhadjili ntibigeze bifuza gutangaza aya makuru, gusa umukinnyi we akavuga ko cyigero cya 90% yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjili asinyiye Rayon Sports nyuma y’abandi bakinnyi barimo umunya-Togo Alex Harlley, wari usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Issa Bigirimana wakiniraga Police Fc, Manasseh Mutatu na n’umunyezamu Kwizera Olivier bahoze bakinira Gasogi United, ndetse n’umutoza Guy Bukasa nawe watozaga Gasogi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.