Rutahizamu Hakizimana Muhadjili yatangaje ko ibiganiro na Rayon Sports byabaye kandi ko mu gihe kitarenze icyumeru azaba yatangaje ikipe azakinira.
Hashize iminsi rutahizamu Hakizimana Muhadjili atandukanye n’ikipe ya Emiratse Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari agiye kumaramo umwaka, aho byavugwaga ko ari hafi guhita yerekeza muri Rayon Sports.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Mbere, yemeje aya makuru avuga ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, ariko avuga ko kugeza ubu batari bemeranya ngo ayisinyire ariko bishobora kuzakunda mu minsi iri imbere.
“Rayon Sports twaraganiriye ariko nibaza ko hasabwaga ko mbona igihe nanjye ni bwo nari nje nagombaga no kubonana n’umuryango, twaravuganye ndetse byari na byiza”
“Rayon Sports ni ikipe nubaha, buri mukinnyi wese yifuza gukinamo, nari nabasabye iminsi mike kandi sinari nabyanze, umuntu aba aganira n’amakipe atandukanye, iminsi nari nahaye Rayon yarashize, vuba aha biraza kugenda neza muraza kumenya uko bimeze, si ikipe mbi ku buryo ntagaruka ku meza y’ibiganiro, ni ikipe yaguha n’amahirwe yo kujya ahandi”
“Ntituzi ngo Corona izarangira ryari kuko yanishe byinshi, ni yo mpamvu umuntu atagomba kwihuta, gusa mfite gahunda yo kuba nakina mu Rwanda byibura umwaka umwe nkaba nabona gusubira hanze kuko amakipe tuganiro yo arahari”
Abajijwe kuri APR ati ‘Sinshaka kuvuga byinshi kuko sinavuganye nayo, gusa twigeze kuvugana mu mezi yashize ariko ubu ntabwo twongeye kuvugana”
“Nta muntu dufitanye ikibazo muri APR, buri kipe yose iba ifite ugushaka kwayo, niba batankeneye nta kibazo, umupira ni ugukora cyane ibindi byose ni Imana ibikora”
Yavuze ko hari n’andi makipe mu Rwanda no hanze yamushatse, ariko yongera kuvuga ko amahirwe menshi ari Rayon Sports
“Birashoboka cyane ko nakina muri Rayon Sports kuko ni yo yantekereje cyane kurusha izindi, hari n’izo hanze twanavuganye hanaburaho gato, nko mu cyumweru cyangwa iminsi mike biraba byasobanutse”
Muhadjili yanavuze ku mpamvu yatandukanye na Emirates Club
“Nari maze imikino itanu ntari gukina, sinari mbimenyereye nakinishwaga ku ruhande kandi usabwa ibitego, baranyubahaga ariko bamaze guhindura umutoza wabonaga ko atakinkeneye kandi nanjye kandi nifuza kujya ahantu nabona umwanya wo gukina”