Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi rimaze gutangaza ko Imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba umwaka utaha guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo hateranye Inama y’Ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino Olempike ku Isi, aho yagombaga kwemeza amatariki imikino Olempike iheruka kwimurwa izabera.
Iyi mikino mbere byari biteganyijwe ko izaba mu mpeshyi y’uyu mwaka I Tokyo mu Buyapani, byemejwe ko n’ubundi ari ho izabera kuva Tariki 23/07/2021 kugera tariki 08/08/2021, iyi mikino ikazakomeza kwitwa Tokyo 2020 n’ubwo izaba muri 2021.
Usibye iyi mikino Olempike, Imikino Paralempike (y’abafite ubumuga) nayo yagombaga gutangira tariki 25/08/2020 yimuriwe tariki 24/08/2021, kugera tariki 05/09/2021., ikazabera nayo i Tokyo mu Buyapani.
Kwimura iyi mikino mu mpenshyi itaha yari isanzwe icucitsemo amarushanwa mpuzamahanga nk’Igikombe cy’u Burayi cy’umupira w’amaguru na Shampiyona y’Isi y’Imikino Ngorormubiri, itaha bitumye habaho impinduka mu yindi yari iteganyijwe aho ku ikubitiro Shampiyona y’Isi y’Imikino Ngororamubiri yahise yimurirwa muri 2022.
Mu Rwanda abakinnyi babiri nibo kugeza ubu bari baramaze gukatisha itike yo kuzakina iyi mikino ari bo Muhitira Felicien na Hakizimana John bombi basiganwa muri marathon. Mu mukino wo gusiganwa ku magare naho bafite itike y’umukinnnyi umwe n’ubwo batari batangaza umukinnyi uzahagararira u Rwanda.
Imikino Olempike ni yo marushanwa ya siporo aruta ayandi ku isi akaba rimwe mu myaka ine. Uretse intambara ya mbere n’iya kabiri y’isi yose, ni ubwa mbere imikino Olempike isubistwe kuva yatangira gukinwa mu 1896.