Harabura iminsi itabarirwa ku ntoki ngo Amavubi atangire ijonjora ry’igikombe cy’Isi , Ese iby’umutoza bigeze he?

Harabura iminsi itageze ku kwezi ngo u Rwanda rutangire ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ariko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi , kugeza na nubu ntago aratangazwa. Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Jules Karangwa aheruka kubwira Isimbi ko muri uku kwezi k’Ukwakira hagati hazaba hamenyekanye umutoza mushya w’ikipe y’igihugu.

Uko kwezi Kurimo kugenda kugana mu mpera , ariko ntaratangazwa, gusa amakuru avuga ko yamaze kuboneka ndetse ashobora kuba yaranamaze kugera mu Rwanda, bivugwa ko akomoka mu Budage.U Rwanda ruzatangira uru rugendo tariki 13 Ugushyingo 2023 rwakira Zimbambwe i Kigali ndetse na tariki ya 20 Ugushyingo 2023 nabwo yakire Afurika y’Epfo.

Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.