Haracyari kare ngo utubari twemererwe gufungura – MINISANTE

Miniteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hakiri kare ngo abafite ibikorwa by’utubari bemererwe gufungura kuko byatuma ubwandu bwa COVID-19 burushaho gukwirakwira.


Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishusho rusange y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda mu mezi ane ashize kigeze mu Rwanda.

Ni ikiganiro cyitabiriwe na Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

Hagaragajwe ko hari inzego z’imirimo zigenda zikomorerwa n’izindi nzego nk’insengero zimaze igihe gito zongeye gufungura, ariko hakaba hari na serivisi zirimo n’utubari zitaremererwa gufungurwa kandi zitunze benshi mu Banyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije, yavuze ko hakiri kare ngo utubari twemererwe gufungura kuko abatugana badashobora kwihanganira gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, igihe bafashe ku binyobwa bisindisha.

Yanavuze ko ubwirinzi mu tubari bugoranye kuko abanywa inzoga baba batambaye udupfukamunwa kandi bakaba badashobora kwihanganira kwegerana.

Agira ati “Ibibera mu tubari murabizi kuko abantu bajyayo bagiye gusabana, iyo hiyongereyeho ibisindisha abantu bose bahita batangira kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo, navuga ko hakiri kare kugira ngo hagire ikindi cyemezo gifatwa, reka turebe icyorezo aho kigana”.

Ibyo kandi byanashimangiwe na Minsitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Solaya Hakuziyaremye, asobanura ku ishoramari ryagabanutse cyane cyane ku byoherezwa hanze byagabanyutseho 16%, n’ibikomoka ku buhinzi byagabanyutseho 3%.

Mu nzego zindi zakomeje gukora ngo ubukungu budahungabana hakomeje gukaza ingamba zo kurwanya COVID-19, ariko ku tubari ho ngo ntibyahita bishoboka kubera imiterere ya serivisi zitangwa mu kabari zo gucuruza ibinyobwa bisindisha, kuko bigira uruhare mu kwica amabwiriza yo kwirinda kubera gusabana.

Agira ati “Mu tubari ni ahantu hagomba kubanza kwitonderwa kuko abantu iyo bari mu tubari baba begeranye bikaba bishobora guteza ibibazo mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko abenshi bibasaba kutambara udupfukamunwa banywa inzoga, birasaba kubanza kwitonda tukareba uko icyorezo kigenda kigabanuka”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kandi yagarutse ku bikorwa by’imikino y’amahirwe na byo byasabye gufungura, ibyo ngo bikaba biri kwigwaho hagendewe ku mabwiriza bashyikirijwe, ubu hakaba hari gukorwa igenzura ry’uko iyo mikorere izaba iteye.

Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yagarutse ku bakomeje gucuruza inzoga mu buryo butemewe ko hashyizweho uburyo bwo kunganira Polisi y’Igihugu mu gushakisha bene abo bagahanwa.

Agira ati “Hari abacuruzaga inzoga bikingiranye cyangwa bakimurira ubucuruzi bwazo ahantu polisi biyigoye kugera kugira ngo bananize ikurikirana ry’amabiwiriza, abo rero babyirinde kuko twashyizeho uburyo inzego z’ibanze zikorana na Polisi mu gufata abo bantu bagakeburwa bakanahanwa kuko banyuranyije n’amabwiriza”.

Abaminisitiri bitabiriye iki kiganiro bakomeje gutanga ubutumwa ku baturage bubasaba gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, birinda umwe ku wundi kuba ba nyirabayazana b’icyorezo mu gihe hagikomeje gushakishwa uburyo cyacika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.