Nyuma yo gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka, mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije kurebera hamwe urwego ubuhinzi bw’umwimerere buhagazeho mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Ni inama yateguwe n’umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere (Rwanda Organic Agriculture Movement /ROAM) kubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI.
Iyo nama yize ku buryo bwo guhuriza hamwe ingufu mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwimere mu Rwanda, no kurushaho kumenyana hagati y’abagize iri huriro nyuma y’uko havutse igitekerezo cyo gushyiraho uburyo hatezwa imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ku mugabane wa Afurika (Ecological Organic Agriculture Initiative (EOA-I), nka kimwe mu bisubizo ku myanzuro y’inama ya 18 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye kuwa 24 kugeza 28 Mutarama 2011.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rigamije gufasha kongera ingufu, hashyirwaho politiki y’ubuhinzi bw’umwimerere muri buri gihugu cya Afurika, gushyiraho amabwiriza, amahame na gahunda zijyanye n’ubuhinzi bw’umwimerere mu cyerekezo 2025, hagamijwe kongera umusaruro uturuka kubuhinzi, kwihaza mu biribwa, gusagurira amasoko no gusigasira iterambere rirambye rya Afurika.
Iyi gahunda (EOA-I) imaze kugera mu bihugu icyenda bya Afurika n’u Rwanda rurimo, (Rwanda Organic Agriculture Movement/ROAM), ikaba ari yo iyoboye ishyirwa mu bikorwa ryayo mu Rwanda.
Mu butumwa bw’umuyobozi mukuru wa ROAM, Chantal Lise Dusabe, yagize ati “Kuva mu bihe byashize hakomeje kugaragara ubushake bw’abantu mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu muri rusange, kandi umusaruro uturuka ku buhinzi bw’umwimere wagiye wiyongera muri Afurika ndetse n’isoko ryawo rigenda ryaguka kandi n’imiryango yigenga iteza imbere ubuhinzi bw’umwimere yarushijeho kwiyongera ku isi”.
Avuga ko mu nshingano za ROAM harimo gukomeza kumenyekanisha ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, gusangira amakuru, gukora ubuvugizi ndetse no gufasha abahinzi kunoza umusaruro wabo no kubasha kwagura isoko haba mu gihugu, mu karere ndetse no mu mahanga.
Harimo kandi gushyiraho amategeko aboneye agenga ubuhinzi bw’umwimerere.
Umuyobozi mukuru wa ROAM, asaba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, akanaboneraho gukangurira abahinzi mu gihugu, kurushaho kwimakaza ubuhinzi bw’umwimerere nka kimwe mu bisubizo byo kubungabunga ubuzima, ibidukikije ndetse no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere ugezwa ku isoko.