Hari ababona ko gukuramo inda ku bangavu atari wo muti

Bamwe mu bakobwa n’ababyeyi bavuga ko nubwo abana baba barasambanyijwe bagatwita imburagihe, gukuramo inda atari wo muti kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Hari abadashyigikiye itegeko ryemerera abana gukuramo inda

Hari abadashyigikiye itegeko ryemerera abana gukuramo inda

Ibi ni ibyatangajwe n’ababyeyi n’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali ubwo baganiraga na Kigali Today ku kibazo cy’inda zitateguwe gihangayikishije sosiyete Nyarwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi.

Nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuzima, bwo kumenyesha abana b’abangavu ibirebana n’icyo amategeko agena ku gukuramo inda, Kigali Today yifuje kumenya icyo ababyeyi batekereza kuri uwo mwanzuro.

Ni mu gihe umwana wese utwise aatarageza imyaka y’ubukure, akaba se yarahohotewe, cyangwa se inda ikaba yamutera ibibazo runaka, itegeko ryemera ko uwo mwana yegera abaganga babizobereyemo bakamukuriramo inda.

Ibi ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bakobwa n’ababyeyi, aho bavuga ko gukuramo inda atari wo muti kandi ko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye.

Umubyeyi utashatse kwivuga izina yavuze ko umwana we atwise atashyigikira ko akuramo inda ahubwo yamufasha.

Yagize ati “Yabyara uwo umwana kuko aba yaniyemeje akagenda agakora imibonano no kumubyara yamubyara. Ntibiba bishimishije ariko urabyakira kuko iyo ibibazo byaje ntubihunga ahubwo urabikemura”.

Raporo zagiye zishyirwa ahagaragara zigaragaza ko mu turere ku mwaka usanga abana batewe inda batagejeje imyaka y’ubukure baba bakabakaba hafi mu bihumbi 2,000.

Ibi byahagurukije inzego zitandukanye aho n’amategeko ateganya ko umwana utifuza kubyara ngo abe yakwangiza ejo he hazaza cyangwa akaba yacikiriza amashuri, yafashwa.

Abakobwa bo mu karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo bamenya ko hari amategeko abarengera baba barakuyemo inda kubera ko babayeho ubuzima bubi kandi nta hazaza n’ahabana babo babona.

Umuhuzabikorwa w’umushinga BAHO NEZA uhuriweho na HDI, Ministeri y’Ubuzima na Imbuto Foundation, Uwase Marie Ange avuga ko hari abana bakuramo inda mu buryo bwa magendu bikaba byatwara ubuzima bwabo.

Agira ati “Abenshi mu bagana muri serivisi zo kubyara usanga baba barakuyemo inda mu buryo butateganyijwe. Iri tegeko rero rifasha abo bifuza gukuramo inda kubikora mu buryo bunoze, ikindi hari ababa barahohotewe ugasanga bakuyemo inda mu buryo bwa magendu”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abana bugaragaza ko 33% by’abatera inda abana ari abantu bakuru, naho 66% bakaba urungano rwabo.

Umwaka ushize wa 2019, mu Rwanda habarurwaga abangavu barenga ibihumbi 17,000 batwaye inda zitateguwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.