Hari abafite ubumuga bavuga ko COVID-19 yatumye imibereho yabo irushaho kuba mibi

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo imibereho yabo itari isanzwe ari myiza, ariko byarushijeho kuba bibi muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 kuko n’uwari ufite umuhahira atakibikora uko bikwiye kuko na we akazi kahagaze cyangwa kataboneka neza.


Umwe mu bavuga ibi ni uwitwa Nyiranzabahimana Florentine utuye mu Mudugudu wa Mashaka, mu Kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha, akaba afite ubumuga bw’ingingo.

Avuga ko hari abagore bafite ubumuga bari bashoboye kwitunga bitewe n’akazi bakoraga ariko ubu ngo mu gihe cya COVID-19 imibereho yabo imeze nabi kuko kubona akazi cyane mu gihe cya Guma mu Rugo byari ikibazo.

Avuga ko hari n’uwahahiraga ufite ubumuga wabuze akazi cyangwa akaba atakimuhahira kuko yabonye umwanya wo kubona intege nke ze.

Ati “Na mbere yabonaga ko nta ntege ufite ariko uko akoze yaguha duke ariko akatuguhereza ariko kubera iki cyorezo tugumana mu rugo ntabasha kugenda ngo abe yakora agire icyo akuzanira, yewe n’icyo afatishije agushyira ku ruhande kuko yamaze kuguhararukwa bityo ufite ubumuga COVID-19 yatumye abaho nabi.”

Dusabe Annet ni umukangurambaga w’ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga by’umwihariko abagore n’abakobwa mu Murenge wa Rwempasha, Akagari ka Gasinga.

Avuga ko mu bisanzwe abagore bafite ubumuga bajya bahohoterwa ariko ngo byafashe indi ntera muri iki gihe cya COVID-19.

Avuga ko umugabo ufite umugore ufite ubumuga yabonye umwanya wo kumukurikirana kumenya intege nke ze bituma mu miryango imwe n’imwe amakimbirane yiyongera.

Uretse n’abafite ubumuga, Dusabe we asanga no mu yindi miryango ihohoterwa ryariyongereye kubera kugumana mu rugo igihe cyose.

Agira ati “Umugabo yabaga yagiye mu kazi ntarebe intege nke z’umugore cyangwa ibyo abana bangije byitirirwa nyina, noneho icyo gihe iyo amaze kubibona atoteza umugore amubwira, niba kandi yanamuhahiraga amubwira ko bitagishoboka kubera ko birirwa bicaranye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko abafite ubumuga bafashwa nk’abandi Banyarwanda bafite ibibazo by’imibereho bityo ufite ikibazo kihariye yakabaye yarakigejeje ku nzego z’ibanze agafashwa.

Naho ku kijyanye n’ihohoterwa ryaba ryariyongereye muri iki gihe cya COVID-19 avuga ko nta bushakashatsi yabikozeho ariko abona ari ibisanzwe ahubwo ubukangurambaga bwo kurikumira burakomeje.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.