Hari abamotari bakorera mu Karere ka Huye bavuga ko bagiye bisanga baraciwe amafaranga ku makosa batakoze, rimwe na rimwe ngo bakabwirwa ko banayakoreye mu turere batarageramo.
Umwe muri bo witwa Emmanuel Bikorimana w’i Huye mu Majyepfo agira ati “Hari ukuntu uha umupolisi plaque ya moto yawe, akakurebera niba nta deni urimo. Narayimuhaye asanga hariho ideni ry’ibihumbi 60 ngo banyandikiye i Rubavu.”
Avuga kandi ko i Rubavu atarahagera. Bari bamwandikiye ibihumbi 50, hiyongeraho 10 by’ubukererwe.
Mugenzi we na we ati “Moto yanjye nijye uyitwarira ariko natunguwe n’uko tariki 13 Werurwe 20202 nasanze ngo narandikiwe ibihumbi 80 i Rubavu, hiyongereyeho amande biba ibihumbi 90.”
Ngo yagiye gushaka uko iki kibazo cyakemuka kuri polisi, abona kubikemura ari inzira ndende, atari na wenyine, nuko yiyemeza kuyariha.
Vedaste Bugingo, umuyobozi wa koperative Cottamohu, imwe mu makoperative y’abamotari bakorera i Huye, avuga ko bafite abanyamuryango batatu babagejejeho iki kibazo.
Agira ati “N’umuyobozi wa polisi hano mu Karere ka Huye twamugaragarije iki kibazo. Ugasanga umuntu ngo bamwandikiye ari i Kigali kandi ataragiyeyo.”
Jean Bosco Twagiramungu yongeraho ko nk’abamotari banakunze gusanga babandikiye ikosa ryo kubangamira urujya n’uruza (gêner la circulation) batazi igihe babikoreye n’igihe bandikiwe.
Agira ati “Nasanze baranyandikiye ibihumbi 25 ngo byo ‘kujena circulation’ ariko hariho n’icumi by’ubukererwe, kuko ntari mbizi. Ngo banyandikiye mu kwa 12, ariko ntihagaragara aho banyandikiye, kandi uretse plaque, nta kindi kigaragaza ko ari jyewe babonye koko.”
Abamotari bavuga ko ibi kandi ngo bishobora no gukorwa n’ushinzwe umutekano muri koperative, bitewe n’ibyo batumvikanyeho.
Hari abamotari batekereza ko umuti kuri ibi bibazo byose waba ko igihe cyose bandikiwe ku bw’amakosa runaka bajya bohererezwa ubutumwa kuri telefone, kugira ngo babashe kugaragaza ku gihe ko barenganyijwe.
Umwe muri bo ati “Kuri iki gihe iyo ufite konti muri banki, iyo hagize igikorwaho ubona ubutumwa kuri telefone. No ku bijyanye n’akazi k’ubumotari ni ko byari bikwiye kugenda, kugira ngo niba hari ufite moto yanjye akagira ibyo yandikirwa mbimenye, cyangwa nanjye niba bavuze ko nakoreye amakosa i Rubavu, mpite njya kuri polisi kugaragaza ko ndi i Huye.”
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko utwara ikinyabiziga uhuye na bene icyo kibazo cyo gucibwa amande mu buryo atazi, yegera polisi yo mu Karere akoreramo cyangwa iyo mu Karere bivugwa ko yakoreyemo amakosa, bakamufasha kubikemura kuko muri buri karere haba hari itsinda rikurikirana bene ibyo bibazo.
Ati “Hari igihe umupolisi uri mu muhanda ashobora kwibeshya kuri plaque, akaba yakwandika itari yo, cyangwa ba bandi birukanka, akayibona igice. Ni yo mpamvu uhuye n’iki kibazo yandikira ubuyobozi bwa polisi mu karere, kugira ngo bamurenganure.”
Naho ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko amakuru ajyanye n’amande abamotari baciwe yajya yoherezwa no kuri telefone zabo, kugira ngo bigerweho ngo bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye.
Ati “Birasaba gukorana n’inzego zinyuranye, harimo RURA, sosiyete z’itumanaho ari zo MTN na Airtel. Bizigwaho.”