Abatwara ibintu n’abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bishimiye kugaruka mu muhanda ariko barasaba koroherezwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’akazi n’ubushobozi bwabo.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi baravuga ko bishimira kuba bakomorewe akazi nyuma y’amezi abarirwa muri atandatu badakora kandi akazi kabo ari ko bakesha kubaho.
Abanyonzi bo mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma yo gukomorerwa biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko basaba ko bafashwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’ubushobozi bwabo n’imiterere y’akazi bakora.
Umwe muri bo uvuga ko umuryango we utunzwe n’igare avuga ko kunyonga igare bimeze nko gukora siporo ku buryo niba ingofero basabwa kwambara ziremereye batabasha kuzikorana ako kazi, kandi ko batwara abantu boroheje ku buryo kuzigura bishobora kubagora.
Agira ati “Ingofero badusabye uretse no kuba tutarabona aho zicururizwa, ntabwo dufite ubushobozi bwo kuzigura kuko twumvise ko zihenze ngo imwe ni ibihumbi 12frw, turifuza ko umushoramari uzazitugurisha adukorera izihwanye n’ubushobozi bwacu kuko twinjiza makeya ugereranyije n’abatwara moto”.
Bishimiye ingendo zihuza Kigali n’Intara zasubukuwe
Abaturage bahahiraga i Kigali bava mu Karere ka Muhanga na bo baravuga ko bishimiye kuba bongeye gusubukurirwa ingendo kuko ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze kubera ko imodoka zitari zikirenga ku Kamonyi zijya i Kigali.
Ibyishimo kandi byasabye abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi mu muhanda Muhanga-Kigali bari barahagaritse akazi kubera gahunda y’inzego z’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuturage wo mu mujyi wa Kigali ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga avuga ko ashimira Leta yongeye gusubukura ingendo zihuza Kigali n’Intara kuko akazi ke kari karahagaze.
Agira ati “Ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze, ubu namenye ko twakomorewe ntangira akazi nsubiye i Kigali ejo nzagaruka kuko ubuzima bw’umuryango wanjye bushingiye ku gukora ubucuruzi buciriritse”.
Abashoferi ba kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Muhanga bavuga ko nyuma yo guhagarika ingendo zijya mu Mujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko bicara kuko ikigo cyabo cyakomezanyije n’izikorera gusa mu Ntara y’Amajyepfo.
Umwe muri bo yavuze ko kongera gusubukura ingendo n’Umujyi wa Kigali ari ukubagarurira ubuzima kandi ari isomo kuri buri we wese kongera kwibuka ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera gufungirwa kubera uburangare bwa bake.
Agira ati “Turashimira Leta yakoze ibishoboka tukagaruka mu kazi turitwararika bihagije ku buryo dukora akazi tunirinda kuko tutabikoze twakongera guhura n’ibibazo. Abo dutwara na bo turabitaho dukomeze tubagire inama zo kubahiriza amabwiriza”.
Muri rusange abakomorewe bose bavuga ko biteguye gukora bitwararika kuko bamaze kubona ingaruka zo kujenjeka ku cyorezo cya COVID-19, mu mujyi wa Muhanga ingamba zo gukaraba neza amazi n’isabune zikaba zikomeje kandi buri wese uhahahira akaba asabwa kubyubahiriza.