Mu cyumweru gishize, abantu mu muziki wa Nigeria barakangaranye nyuma yo kumva ko umuraperi Oladips yitabye Imana nyuma y’igihe gito undi muraperi Mohbad yitabye Imana. Gusa uyu muhanzi Oladipupo Oladimeji wamenyekanye nka Oladips mu muziki wa Nigeria waherukaga gutangaza ko yapfuye, yashyize hanze ikimenyetso cyigaragaza ko akiri muzima.
Ubwo abantu basaga nk’aho bamaze kwiyakira ko uyu muhanzi yishwe n’agahinda gakabije yari amaranye n’imyaka ibiri, yatunguranye yandika ubutumwa kuri Instagram ye avuga ko akiri muzima abuza abantu kwizera ayo makuru yacaracaraga.
Nyuma yo gutangaza ayo makuru ko akiri muzima, byamenyekanye ko yahimbye ko yapfuye kugira ngo album agiye gusohora izumvwe cyane kandi n’indirimbo afite zibe ziri kumvwa cyane. Yari abikuririje ukuntu Mohbad yumvishwe cyane nyuma y’uko yitabye Imana.
N’ubwo ibyo byose byatangajwe, hari bamwe mu bantu batigeze bizera ayo makuru bakemeza ko abareberera inyungu Oladips batabeshya ngo bigere ku kinyoma cyo guhimba urupfu kandi umuntu ari muzima.
Mu rwego rwo kwemeza ko ariho koko, Oladips yasangije abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram amashusho arimo aryoherwa n’indirimbo ye ahita yandikaho ngo “Ikimenyetso cy’ubuzima”.
Aya mashusho, agaragaza Oladips yicaye hanze ari kumwe n’undi muntu wari wibereye mu kazi ke naho Oladips mu isengeri arimo aryoherwa n’umuziki.
Nyuma y’ayo mashusho, abantu bemeye koko ko uyu muhanzi agihumeka ahubwo abareberera inyungu ze babeshye ko yapfuye, yewe bagatangaza ko yishwe n’indwara y’agahinda yari amaranye imyaka ibiri kandi ari ntako.
OLADIPS yari yatangaje ko yishwe n’agahinda gakabije
Hari abazahura nawe bagacyeka ko bahuye n’umuzimu kuko bari bamaze kwizera ko yapfuye nanubu bitarabavamo