Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacya Marius Jules Ntete, aratangaza ko hari ibyaha bikorwa ariko bikitwa amakosa, ndetse ugasanga ababikoze bagarutse inshuro zirenze imwe muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko ntibakurikiranwe.
Umugenzuzi mukuru w’ubushinjacyaha avuga ko hari amwe mu makosa yagiye ahinduka ibyaha abayakoze bagakurikiranwa mu nkiko, ariko hari n’andi agikorwa ntabe icyaha bigatuma abayakoze badafatwa kubera ko byitwa ko bakoze amakosa nyamara ari ibyaha.
Agira ati “Kubera ko hari ibyabaye ibyaha barabizi kandi batangiye kubyirinda nyuma y’uko ibyitwaga amakosa byabaye ibyaha, hari ibigenda bigabanuka kuko batakibikora, hari n’andi makosa akwiye kwitwa icyaha kuko iyo ugiye kureba usanga hari ibintu bitarajya mu itegeko nk’icyaha”.
Mbahaye nk’urugero, usanga hari amafaranga menshi leta ishora mu bikorwa ariko ugasanga hatabanje gukorwa inyigo cyangwa yakorwa ugasanga ikoze nabi, igihe cyo gushyira mu bikorwa cyagera icyari kigambiriwe ntabe ari cyo kigerwaho. Nk’ibi ni ibyaha biba byakozwe ariko ntabwo tubifite nk’ibyaha”.
Kuki hari abagaragazwa na roporo ko banyereje umutungo wa leta ariko bakagirwa abere?
Umugenzuzi mukuru w’Ubushinjacyaha avuga ko hari igihe inkiko zifata ibyemezo binyuranye n’ibyo ubushinjacyaha n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bari bagaragaje.
Avuga ko umuntu ashobora kuba yakoze icyaha ariko ntahamwe nac yo, ibyo byatumye hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inkiko, ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, kugira ngo rige riganirirwamo ibyo bitagenze neza mu gukurikirana ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta.
Avuga ko itsinda rihuriweho n’izo nzego ryari rimaze iminsi ariko rikaba rimaze kongererwa imbaraga, ku buryo rigiye kujya rikurikirana niba ibimenyetso byashingiweho byarahawe agaciro cyangwa ibyabuze bikaba byakongera kugaragazwa wa muntu akongera agakurikiranwa.
Agira ati “Nk’uko mubyibaza natwe hari igihe tujya tubyibaza, niba umugenzuzi mukuru yari yagaragaje ikibazo, RIB igakora dosiye ikayishyikiriza ubushinjacyaha, na bwo bukabonamo icyaha bukaregera urukiko bikarangira ku rwego rwa mbere cyangwa urwa kabiri wa muntu abaye umwere”.
Ati “Iri tsinda ridufasha kureba niba twese twanyuzwe hanyuma hagira umwe muri twebwe utanyuzwe cyane cyane ubushinjacyaha tukaba twakongera kurega, hari ingero z’imanza twatangiye kongera kugaragaza ko zifite ibibazo mu kuburana icyo gihe bigasaba kwihutisha ubujurire kugira ngo hashyirweho indi nteko iburanisha yo kubikurikirana”.
Urukiko kandi ngo rushobora no kugaragariza ubushinjacyaha ko impamvu umuntu yagizwe umwere byatewe no kutagaragaza neza ibimenyetso, amategeko akaba atabihimba igihe ubushinjacyaha butabigaragaje.
Abitwaza ibikorwa byihutirwa bakanyereza umutungo wa Leta baba basuzuguye buri kimwe
Senateri Juvenal Nkusi wahoze ayobora Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC), avuga ko abitwaza ibikorwa byihutirwa bakanyereza cyangwa bagakoresha nabi umutungo wa Leta baba basuzuguye buri wese wagize uruhare mu igenamigambi ryari riteganyirijwe amafaranga yakoreshejwe ibindi.
Avuga ko amategeko ateganya uko imirimo yihutirwa ishorwamo amafaranga ku buryo ntawe ukwiye kubyihererana wenyine ngo ateshe agaciro abari bashyizeho igenamigambi n’amafaranga ugasanga bayakoresheje binyuranyije n’uko byari byeteganyijwe.
Ikibabaje cyane ngo ni ukuntu usanga umuntu yakoresheje nabi umutungo wa leta yirengagije kugisha inama ku nzego zirebwa n’icyo kibazo byitwa ko byihutirwaga, hanyuma ibyo yakoze bikanapfa nta musaruro na mukeya bitanze ari na ho ahera avuga ko ibyo birenze kuba amakosa ahubwo ari n’agasuzuguro.
Senateri Nkusi asanga abagaragaweho n’amakosa yo kunyereza umutungo wa leta no kuwukoresha nabi bakwiye guhambirizwa, kuko ibyo banyereza biba atari ibyabo cyangwa uwabibahaye ngo banumvikane uko bikoreshwa.
Agira ati “Ni ibintu byumvikana, ikosa rigomba kugira ingaruka ku warikoze kandi bikamuhenda cyane ku buryo burenze inyungu uwarikoze yari ategerejemo. Hari Abanyarwanda benshi bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora ku buryo uwashyira ku ruhande umunyamakosa nta kibazo byateza”.
Ati “Niba umugenzuzi mukuru yarakubonyeho ikosa, umugenzacyaha akakibona, umushingacyaha akakibona, ubwo haba hasigaye iki ko ibyo bimenyetso bihagije, ubwo uwo muntu waba umubitsemo iki, ahubwo gutinda ni byo bibi”!
Abagaragaweho n’amakosa yo gucunga nabi ibya rubanda bakwiye gusezererwa
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko nta na rimwe bajya bemeranya no kwitwaza ko amafaranga yari agenewe igikorwa yakoreshejwe ibindi, kabone n’iyo ibyo bikorwa byakozwe bitateganyijwe byaba bigaragara.
Avuga ko ayo ari amakosa bagiramo inama abayakoze ariko bikwiye kurangira, bene ayo makosa akaba yafatwa nk’ibyaha kugira ngo abayakoze nibahanwa n’abandi babirebereho.
Agira ati “Bikwiye guhinduka ku buryo ibyo byaha bizareka gukorwa, ni ukuvuga ngo uwo muntu utatira icyizere baba bamuhaye ntakwiriye kuguma muri uwo mwanya.
Si njyewe ugena abirukanwa, Leta iguha icyizere ngo ugeze ku baturage benshi umusaruro, ntabwo rero ari ibintu byo gukinisha ngo bibe nk’icyizere hagati y’abantu babiri”.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta garagaza ko hashize imyaka icyenda urwo rwego rushyizweho, ariko ko hari n’amakosa agenda agabanuka, icyakora ngo bikwiye no guhinduka.
Urugero atanga rw’amakosa yakozwe ni nko kwimura abaturage ahahoze ari Ikiyovu cy’abakene, ariko na n’ubu hakaba hatarashyirwa ibyari bihateganyirjwe kandi abaturage barishyuwe akayabo k’amafaranga.
Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko kugeza ubu hari abantu bo mu nzego zo mu buyobozi bukuru bashyikirijwe ubucamanza, ku buryo abantu bose bakwiye kubona ko amategeko ntawe ashyira hejuru y’undi.
Kugeza ubu abakekwaho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta bakorewe amadosiye agashyikirizwa ubucamanza basaga 1000, ibyiciro byo ku rwego tw’uturere bikaba ari byo biza imbere, hagakurikiraho urwego rw’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko amafaranga asaga miliyali 8frw yanyerejwe cyangwa agakoreshwa nabi, ni ukuvuga ko ayo mafaranga yiyongereyeho hafi miliyari eshatu ugereranyijwe n’umwaka wa 2018, ahanyerejwe miliyari eshanu.