Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Harmonize waciwe intege cyane ubwo yatangira muzika mu rurimi rw’icyongereza , abenshi bamwumvishe aririmba muri iki gihugu baramusetse bamuha urwamenyo kuko abandi bose baririmbaga ururimi rwabo rwa swahil , none ubu ari gusaba kubihererwa icybahiro cyo kuba ariwe wabatinyuye bakaririmba icyongereza bigatumbagiza muzika yabo.
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku mazina ya Harmonize, yatangaje ko akwiye guhabwa icyubahiro mu gihugu cya Tanzania ashingiye ku kuba ariwe muhanzi wa mbere watangiye kwandika no kuririmba indirimbo z’icyongereza.
Nyamara n’ubwo ariwe watangiye aririmba izi ndirimbo zo mu ndimi z’amahanga, yagiye acibwa intege n’abantu benshi nyuma baje gusanga ariwo mujyo mwiza wo guteza imbere umuziki wa Tanzania.Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram none ku wa mbere tariki ya 07/08/2023 avuga ko ariwe mwami ndetse buri wese ukunda umuziki wa Tanzania akwiye kujya azirikana ibyo yakoze.
Harmonize yagiye ati “Ndabasaba mwibuke mu minsi ya kera cyane, iyo wasohoraga indirimbo yo mu cyongereza byabaga ari nko gusetsa abanyaTanzania. Ndibuka ubwo Masta ubwo yarwanaga urwo rugamba kuko bari bazi ukuntu dushobora kubikoramo.”
Yakomeje avuga ko Master batahawe agaciro nk’ako bakwiriye ahubwo bahise bakomeza gushimagiza abahanzi baririmba indirimbo z’igiswahili kandi ntaho zabageza. Harmonize yagize ati “Bahawe agaciro bari bakwiye mu ntangiro ariko nyuma baje gukomeza gushimagiza no gutumira mu bitaramo abaririmba indirimbo zo mu Kiswahili.”
Harmonize uzwi ku mazina ya Konde Boy yagize ati “Konde Boy niwe muhanzi muri Tanzania waririmbye indirimbo yo mu cyongereza ikaririmbwa na buri muntu ijambo ku rindi.”
Yavuze ko n’abandi bahanzi bahise bakomerezaho guhanga indirimbo zo mu cyongereza ariko icyo bakwiye kujya bazirikana ni uko ariwe muhanzi wa mbere muri Tanzania waririmbye indirimbo yo mu cyongereza igakundwa,
Yatangaje kandi ko n’ubwo yazikoze yagiye ahura n’abantu benshi bamucaga intege bavuga ko ntaho azagera nkuko bamucaga intege ubwo yari agitangira umuziki bavuga ko nta mpano yo kuririmba afite.
Nyamara n’ubwo Harmonize ariwe watangiye kuririmba no kwandika izo ndirimbo zo mu cyongereza, ntabwo yari yakora indirimbo yo mu cyongereza ngo yamamare cyane nk’uko zimwe mu ndirimbo zo mu Kiswahili zamamaye cyane harimo Tetema, Kwangwaru,…