Inkuru y’urupfu rwa Neema Jeannie Ngerero yakoze ku mitima ndetse ibabaza benshi, yaba abari bamuzi cyangwa abatari bamuzi ariko bamumenyereyeho kubyo kumurika imideli yari ahagazemo neza.
Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye n’umwe mubo mu muryango wa Neema Ngerero yasobanuye byimbitse kucyo bakeka cyaba cyaramuhitanye, avuga ko yasanzwe mu modoka yapfuye ndetse ko muri iyo modoka harimo umwuka mwinshi.
Yagize ati’ “Turagushimiye cyane kubwo kuba utubajije ukuri ku icyateye urupfu rwe. Neema yasanzwe yapfuye mu modoka ye, mu rugo rwa musaza we. Imodoka yari iri mu igaraje ry’urwo rugo itazimije, ariko umuryango w’igaraje ufunze. Abaganga bahageze basanze ko hari umwuka mwinshi mubi witwa carbon monoxide mu nzu, ndetse no mu igaraje. Birashoboka ko yasinziriye mu modoka ye igihe yageraga mu igaraje, noneho uwo mwuka mubi ukamwica. Kugeza ubu urupfu rwe rufatwa nk’impanuka kuko nta kimenyetso kindi cy’icyo ataba yarakoze neza, kandi nta kindi gikekwa cyateye urupfu rwe. Murakoze’’.
Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.
Abantu benshi batandukanye bahise batangira gutungurwa n’ibiri kuba, kugeza ubwo inyaRwanda.com yatangiye gushaka amakuru y’uyu munyamideli n’icyamwishe.
Umuhango wo gushyingura Neema bizakorerwa muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Phoenix, Arizona tariki 14 Ukwakira 2022.
Kugeza ubu hamaze kuboneka ibihumbi 9,646 by’amadorari ya amerika mu gihe hakenewe ibihumbi 20 by’amadorari ya Amerika, yo gufasha umuryango wa Neema no kuwufata mu mugongo.
Neema Ngerero yavutse tariki 1 Mutarama 1997 atabarutse akiri muto kuko yari afite imyaka 25 y’amavuko gusa, ariko amaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’imideri yakoraga bya kinyamwuga ndetse amaze no kuyizamura.