Ibi bigo uko ari bitatu bimaze gutangiza ubufatanye n’Ikigo gishinzwe itumanaho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACO) bwo kujya batanga ama telefoni ya ‘Smartphones’ ku ideni ryishyurwa mu gihe cy’umwaka hanabayeho ubwishingizi buzajya butangwa n’ikigo cya RADINT.
Ni umuhango wabereye i Kigali kuri uyu wa kane tarki ya 01 Ukuboza 2022, hagamijwe guteza imbere abanyamuryango ba Banki y’abaturage nabo muri SACCO bagenerwa smartphones ku ideni aho bazajya bahabwa telefoni zifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 50 (50.000 Frw) na 500 (500.000 Fr) azajya yishyurwa mu gihe cy’umwaka.
Umwe mu bagurijwe telefoni ya Samsung 250 izajya yishyurwa mu byiciro mu gihe cy’umwaka
Ikigo EACO kikaba cyaragiranye amasezerano na Sosiyete icuruza telefoni mu Rwanda ya SAMSUNG 250 kugira ngo telefoni zicururizwamo zose ziri hagati y’ibiciro byavuzwe mu masezerano y’impande zombi zizajye zihabwa umukiliya.
Umuyobozi Mukuru wa Samsung 250, John Habiyambere, avuga ko biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa babiriya bigo by’imari kugira ngo boroherezwe gutunga Smartphones.
Agira ati “Ni uburyo bwiza buriho bwo kugira ngo Samsung 250 ifatanyije na EACO igeze umuturage ku itumanaho ku buryo butamuhenze kandi bwiza. Umuturage azajya afata telefoni ku ideni azajye yishyura make make kandi izaba ifite n’ubwishingizi ku buryo yagira ikibazo ubwishingizi bukamwishyurira.”
Umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd, kimwe mu bigo by’ubwishingizi biri muri iyi gahunda, Ovia TUHAIRWE, yavuze ko bazishingira ubuzima bw’uwaguze telefoni mu gihe yagira icyo aba cyatuma atabasha gukomeza kwishyura.
Agaragaza ko impamvu zikomeye zishobora gutuma bishyurira umuntu zirimo uburwayi bw’igihe kirekire, uburwayi butera ubumuga, urupfu, kwirukanwa ku kazi n’ibindi bitandukanye byagira ingaruka ikomeye ku buryo bwo kwishyura umwenda wa telefoni.
Ikindi Madamu Ovia TUHAIRWE avuga ni uko nta bundi bwishingizi bazaka umukiriya kuko ikiguzi cya Telefoni azajya ahabwa buzaba nabwo bukubiyemo nta kibazo kindi.
Muri iki gikorwa harimo ibindi bigo by’ubwishingizi birimo na MUA Insurance bizishingira telefoni mu gihe yangiritse bidaturutse ku burangare, kwibwa n’ibindi bitandukanye mu gihe cy’umwaka.
Umuyobozi Mukuru wa EACO, Dr Ally Y. Simba, avuga ko iyi gahunda igiye gutangirizwa mu Rwanda nk’igihugu cyagaragagaje ko gishaka impinduka mu ikoranabuhanga cyane ko cyatangije na gahunda ya Connekt Rwanda Initiative yafashije mu gutanga smartphones zirenga ibihumbi 26 mu turere dutandukanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, agaragaza ko ntagushidikanya uyu mushinga utangijwe, uzatanga umusanzu ukomeye, bikaba bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Agira ati “Iki ni igikorwa cyiza, cyane ko kigendanye na gahunda za Leta, aho turi kwiga uburyo telefoni zigezweho zagera ku Banyarwanda bose.
Turacyari ku kigero cyo hasi ariko turizera ko umuhate wa Leta ifatanyije n’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, ibikorwa byiza batangiye nta kabuza bizadufasha kandi bikorohereza umuturage gutunga telefoni igendanwa igezweho.”
Agaragaza ko gahunda yo gutanga Smartphones abantu bakaziyishyurira biri mu bizashyigikira u Rwanda mu kugeza ku baturage bose telefoni zigezweho nk’igisubizo kirambye.
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazatangwamo ubwoko butandukanye bwa telefoni bucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda burimo, Samsung, Nokia, Itel, Iphones na Maraphones zijyanye n’igiciro cyagenenwe zikazaherekezwa na internet y’umwaka wose. Ibigo by’imari bya BPR Bank na SACCO bigatangaza ko abakiliya babo bazarushaho kumenya kugendana n’ikoranabuhanga rigezwaho.
Written by Christophe