Hatangijwe uburyo bwo guha buri Munyarwanda nomero ‘NIN’ iranga ubuzima bwe bwose

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’ishinzwe Ubuzima (MINISANTE), zatangiye kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga aho kuba ku biro by’umurenge nk’uko byari bisanzwe.

Prof. Shyaka atangiza gahunda yo kwandikira abavutse n

Prof. Shyaka atangiza gahunda yo kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na mugenzi we w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, batangirije iyi gahunda yo kwandika abavutse n’abitabye Imana mu bitaro by’i Masaka muri Kicukiro kuri uyu wa 10 Kanama 2020.

Ni gahunda yanatangirijwe mu gihugu hose mu bitaro 60, ikaba yahuriranye n’uko umugabane wa Afurika wizihije umunsi mpuzamahanga w’irangamimerere.

Harakoreshwa ikoranabuhanga rituma nta muntu uzongera kubaririza ibisekuru bye kuko uwavutse n’abamubyaye bahita bahabwa nomero iranga ubuzima bwa buri muntu.

Iyi nimero yitwa ‘National Identification Number (NIN)’ izajya ihabwa umwana wavutse ariko abashinzwe irangamimerere bakorera kwa muganga no ku kagari, bazajya baboneraho n’uburyo bwo kwandika ababyeyi be.

Prof. Shyaka avuga ko NIN ari nimero isimbura ibyangombwa byose umuntu yajyaga abazwa n’inzego zitandukanye aho yaba yifuza servisi hose.

Ati “Iyi nimero ni ikimenyetso cya byose, ntabwo ari ngombwa kuzana ibindi byangombwa kuko izaba ihagije, nta muntu uzaba akikubaza izindi mpapuro, iyi nimero izazana impinduka zikomeye mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu na nyuma yaho atakiriho.

NIN ya mbere yatanzwe na Minisitiri w

NIN ya mbere yatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari kumwe n’uw’Ubuzima

Ubwo namwe mwese aka kanimero karaza kubageraho, ntabwo ari abavutse gusa cyangwa ababyeyi babo gusa, kuko no mu bihugu byateye imbere basanzwe bayikoresha”.

Umwana wahawe NIN bwa mbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabyawe na Mutuyimana Marie Claire akaba yitwa Gisa Ganza.

Impuguke ikorera Ikigo gishinzwe Indangamuntu, Fidèle Rurinda, akaba ari na we wasobanuye iby’iri koranabuhanga, avuga ko umwanditsi w’irangamimerere azajya afasha abaturage kwandikisha amazina y’umwana ajyanye n’igihe, ku buryo “ntawe uzongera kumwita amazina ateye ipfunwe”.

MINALOC ivuga ko kwandikira kwa muganga no ku kagari umwana ukivuka ndetse no kuhandukurira umuntu wapfuye, bizajya bijyana no kubitangira ibyemezo, ku buryo bizarinda abaturage kongera gusiragira ku mirenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, avuga ko imibare y’abavuka n’abitaba Imana banditswe cyangwa bandukuwe mu bitabo by’irangamimerere usanga itagaragaza ukuri kuzuye.

Avuga ko iki gikorwa kizongera umubare w’ababyarira kwa muganga, kuko umubyeyi azaba azi ko avayo yandikishije umwana.


MINALOC na MINISANTE zivuga ko kugeza ubu abitabira kwiyandikisha mu irangamimerere bagera kuri 91%, bikaba bituma Abanyarwanda bamaze kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere bose bangana na 63%.

Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu bigize isi kugira nibura 90% by’abaturage babyo banditswe mu bitabo by’irangamimerere.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.