Hemed: Gasogi nibanze itunganye irimbi ryayo, Kiyovu ni umukobwa mwiza ushakishwa na bose

Mu kiganiro umukuru w’abafana ba Kiyovu akaba n’umuvugizi wayo yagiranye na KT RADIO, yavuze ko Gasogi United nubwo yavukiye mu mujyi bizayigora gufata umujyi nk’uko Kiyovu yabigezeho, anavuga ko nta bibazo biri muri Kiyovu ahubwo ku bwe ngo Kiyovu Sports ni umukobwa mwiza ushakishwa na bose.

Minani Hemed yakomeje avuga ko nubwo Kiyovu Sports irimo ibibazo abantu bamwe babyitiranya no gukimbirana kandi ngo atari byo.

Avuga ko ibi bitazahungabanya Kiyovu kuko n’ubundi ngo atari ubwa mbere abantu bagaragaye nk’abadahuza ibitekerezo kandi basenyera umugozi umwe bakabona umusaruro.
Yagize ati “Kuba abantu bose bashaka kuza kuyobora Kiyovu ni byiza, ubu Kiyovu ni umukobwa mwiza ushakishwa na benshi.
Iyo urugo rufite umukobwa mwiza ruhora rugura intebe kubera ibibuno by’abasore basimburana bazicaraho zigasaza vuba kubera kuza kurambagiza uwo mukobwa mwiza.

Ku bijyanye n’amakipe y’abanyamujyi, Hemed avuga ko Kiyovu ari yo kipe y’umujyi kuko andi makipe yagiye avukira mu Ntara akimukira i Kigali. Abajijwe niba amakipe nka Gasogi United yavukiye i Kigali atari abanyamujyi, yavuze ko Gasogi hakiri kare cyane gufata umujyi avuga ko bisaba ko ibanza gutunganya aho yavukiye ku bwe ngo hatameze neza.

Ibindi yatangaje ari muri studio za KT Radio mu kiganiro cy’imikino KT Sports bikurikire muri iyi video:

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.