Home 1

Rusizi: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15 bamburaga abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.

Rusizi: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15 bamburaga abaturage Read More

Ukraine : Umugenzi wari ufite ubushyuhe yagiye gufata akayaga ku ibaba ry’indege

Umubyeyi wari mu ndege ari kumwe n’abana be ndetse n’umugabo we, yavuze ko yumvise afite icyokere, asohokera ahatemewe ajya gufata akayaga ku ibaba ry’indege. Iyo ndege yari imaze guhagarara (atterrir ) ahitwa i Kiev muri Ukraine. Kuva ubwo ariko yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu batemerewe kuzongera gukoresha indege za Kompanyi y’indege ya Ukraine.

Ukraine : Umugenzi wari ufite ubushyuhe yagiye gufata akayaga ku ibaba ry’indege Read More

Bugesera: Hari abari bahisemo kureka kubaka kubera ibura ry’amatafari ahiye

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yari irimbanyije, abantu benshi bashakaga kubaka bakoresheje amatafari ahiye bahuye n’ikibazo kuko barayabuze, hakaba ubwo babona makeya ugereranyije n’ayo bifuzaga, kandi noneho ngo n’igiciro cyayo cyahise kizamuka.

Bugesera: Hari abari bahisemo kureka kubaka kubera ibura ry’amatafari ahiye Read More