Home 1

Ahantu umunani hagaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu hagiye kubyazwa inyungu zishingiye ku bukerarugendo

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya ahantu umunani hatandukanye hajye hasurwa na ba Mukerarugendo babwirwe ayo mateka ariko banazane amadovize mu gihugu.

Ahantu umunani hagaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu hagiye kubyazwa inyungu zishingiye ku bukerarugendo Read More

Nyarugenge: Hari abakemanga imicungire y’amafaranga y’inkoko zahawe abatuye i Rugendabare

Mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2019 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 65 yo guteza imbere umushinga w’ubworozi bw’inkoko zigomba gutunga abatujwe mu mudugudu w’icyegererezo wa Rugendabare muri Mageragere.

Nyarugenge: Hari abakemanga imicungire y’amafaranga y’inkoko zahawe abatuye i Rugendabare Read More

Kigali: Imidugudu itatu muri itandatu yari iri muri #GumaMuRugo yakomorewe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imidugudu itatu muri itandatu yo mu Mujyi wa Kigali yari yarashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, bwagaragaje ko nta bwandu bugihari.

Kigali: Imidugudu itatu muri itandatu yari iri muri #GumaMuRugo yakomorewe Read More