Home 1

Algeria: Imibiri y’abantu 24 baharaniye ubwigenge yashyinguwe

Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.

Algeria: Imibiri y’abantu 24 baharaniye ubwigenge yashyinguwe Read More

Nyabihu: Bamennye litiro 4,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.

Nyabihu: Bamennye litiro 4,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge Read More

Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora

Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, birimo inzu z’abatishoboye, ibiraro byo mu kirere n’ibindi, bakavuga ko bigaragaza Kwibohora nyako kw’Abanyarwanda.

Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora Read More

Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana avuga ko mu minsi 100 ishize yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho guhangana n’icyorezo Covid-19 ndetse n’ikindi cyorezo cyo gupfobya no guhakana iyo Jenoside.

Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi Read More