Home 1

COVID-19: Abarengeje isaha yo kugera mu rugo baruta abatubahiriza andi mabwiriza

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mezi abiri ashize, imibare y’abafashwe barengeje isaha ya saa moya yo kuba bageze mu rugo ari bo benshi kurusha abandi bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwiirinda Covid-19.

COVID-19: Abarengeje isaha yo kugera mu rugo baruta abatubahiriza andi mabwiriza Read More

Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.

Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro Read More