Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye

Hosni Moubarak wabaye Perezida wa Misiri yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, afite imyaka 91.

Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye (Photo:Internet)

Hosni Moubarak wayoboye Misiri yapfuye (Photo:Internet)

Ikinyamakuru Le Figaro cyavuze ko ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nk’uko byemezwa n’abaganga, Hosni Moubarak wahoze ari Perezida wa Misiri (Egypte) yajyanywe mu bitaro bya gisirikare by’i Cairo mu Misiri, biza kwemezwa ko yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020.

Apfuye nyuma y’uko mu mwaka wa 2011 yari yagejejwe imbere y’urukiko kubera ibyaha by’uko hari abasivili bagera kuri 864 bishwe mu gihe cy’impinduramatwara y’aho mu Misiri (La révolution égyptienne) ndetse n’ibyaha bya ruswa.

Muri 2012, urukiko rwahanishije Hosni Moubarak igihano cy’igifungo cya burundu, gusa ahita atangaza ko azajuririra icyo cyemezo.

Muri 2013, ubutabera bw’aho muri Misiri, bwategetse ko Hosni Moubarak ufungurwa, gusa akaba atemerewe kurenga umupaka w’igihugu cye kubera ko yashinjwaga kuba yaricishije urubyiruko rwigaragambyaga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.