Huye: Abamotari bahawe inyungu ku musaruro wa 2019

Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bo mu Karere ka Huye, muri iyi minsi buri gutanga amafaranga y’inyungu z’umwaka wa 2019 ku banyamuryango.
Koperative yitwa COTTAMOHU, iri gutanga ibihumbi 10 kuri buri munyamuryango, naho iyitwa CIM igatanga ibihumbi birindwi.

Abamotari b

Abamotari b’i Huye bahawe inyungu ku musaruro wa 2019

Abayobozi b’aya makoperative yombi bavuga ko aya mafaranga ari guhabwa abanyamuryango batanze imisanzu nibura y’amezi atandatu mu mwaka ushize wa 2019.

Vedaste Bugingo, umuyobozi wa Cottamohu ati “Amategeko ya koperative agena ko umaze amezi atandatu adatanga imisanzu aba atakiri umunyamuryango. Ni yo mpamvu twafatiye ku mezi atandatu. Icyakora n’uwagize impamvu urugero nk’uwarwaye cyangwa uwakoze impanuka ntabashe gutanga iyo misanzu, turi kuyamuha”.

Bugingo anavuga ko iki gikorwa muri COTTAMOHU bagitangiye kuwa mbere tariki 30 Werurwe 2020, boherereza abanyamuryango amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Mobile money na Tigo cash).

Bazakirangiza mu gihe cy’iminsi itanu kuko muri iki gihe nta wemerewe kubikuza amafaranga arenze miliyoni imwe ku munsi, kandi bagomba gutanga miliyoni enye n’igice kuko bafite abanyamuryango 450.

Bamwe mu bari guhabwa aya mafaranga bavuga ko ari makeya, ko yari akwiye kongerwa nk’uko Habimana ubarizwa muri CIM abivuga.

Agira ati “Nta kintu azatumarira kuko bayaduhaye dufite inzara duterwa n’uko muri iyi minsi tutari gukora kubera Coronavirus. Bagombye kuduha nibura agura agafuka k’umuceri cyangwa aka kawunga. Agafuka ka kawunga kari kugura ibihumbi 13, naho ak’umuceri kakagura ibihumbi 17 na 18 ku w’ubwoko bwa kigori”.

Icyakora hari n’abavuga ko n’ubwo aya mafaranga ari make, hari icyo azabafasha kuko ngo “Aho gupfa none wapfa ejo”, nk’uko bivugwa na Gervais ubarizwa muri COTTAMOHU.

Ku kibazo cy’ubukeya bw’amafaranga, Bugingo avuga ko batabasha kurenza ibihumbi 10 kuko andi yakagabanyijwe abanyamuryango bayaguzemo inzu, izagenda ibungura.

Nubwo hari abari guhabwa aya mafaranga bakibwira ko ari ukugira ngo babashe kugura ibibatunga muri iki gihe abantu benshi batajya ku mirimo, abandi bagakorera mu rugo kubera coronavirus, kugabanya amafaranga abanyamuryango ba za koperative inyungu zikomoka ku byo baba bazishoyemo byasabwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Tariki tariki 21 Mutarama 2020, yabwiye abayobozi ba koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Ngiryi mu Karere ka Gisagara ati “Niba koperative yungutse ibihumbi 800, nibabigabane buri wese atware 1,200, ariko umuturage yishime yumve ko 1,200 cye yagitwaye”.

Yavuze aibi agaragaza ko adashyigikiye iby’uko abayobozi b’amakoperative bafata inyungu bakazibikira abaturage, ari naho hava izirigiswa, cyangwa hakagurwamo ibitazagirira akamaro abanyamuryango, urugero nk’inzu, kuko hari igihe amafaranga azivuyemo na yo arigiswa.

Kugabana inyungu ku makoperative urebye muri rusange byagombaga gukorwa muri uku kwezi kwa Werurwe, amakoperative menshi akoramo inteko rusange, ari na zo zagombaga gufata ibyemezo ku mafaranga buri munyamuryango akwiye gufata.

Kubera coronavirus ntibyashobotse, tariki 11 Werurwe 2020 ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), busohora itangazo risaba inama z’ubuyobozi z’amakoperative kuba ari zo zigabanya abanyamuryango inyungu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.