Huye: Hari abarenga 1100 bifuza gusanirwa inzu babamo

Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.

Kwa Josephine Murekatete

Kwa Josephine Murekatete

Joséphine Murekatete, umupfakazi w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ni umwe mu batuye mu nzu zibavira.

Inzu atuyemo isakaje amabati urebye yasakawe nabi, ariko hari n’aho ibati ryavuye burundu ku buryo uri mu nzu aba areba ikirere.

Iyo imvura iguye, we n’umukobwa we hamwe n’abuzukuru babiri babana bahungira mu nguni ikiriho isakaro rizima, nk’uko Murekatete abisobanura.

Agira ati “Iyo imvura iguye hari akantu k’akaguni twitunatuniramo n’abana, ubundi nkatega ibibase bikuzura nkamena, nkarara ndwana nyine na yo. Twagira Imana tukabona irahise.”

Uyu mubyeyi ngo yananiwe kwigurira amabati ngo asane inzu ye kubera ko ari umukene. Amafaranga akura mu guca inshuro ngo ayifashisha mu guhaha, akisanga yamushiranye atabashije kugura byibura ibati rimwe ryo gusanisha ahava cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, mu Karere ka Huye habaruwe imiryango myinshi iba mu nzu zitameze neza nk’iya Murekatete, kandi ba nyirazo bose bifuza gufashwa.

Agira ati “Barenga 1,000 mu karere. Niba nibuka neza bari 1,117. Abo ni ba bandi bafashwa uko ubushobozi bugiye buboneka. Isakaro ryaboneka bakaribaha, yaba ari inzu yo gusubiriza umuganda ukabikora. ”

Mu Karere ka Huye hari n’indi miryango 198 yakuwe muri nyakatsi igasigara isembera yagombaga kubakirwa yose muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Meya Sebutege avuga ko kidobya y’indwara ya coronavirus yaje kuri izi nzu 198 hamaze kuzura 103 na 90 zigeze ku isakara. Hari hamaze no gusanwa 345.

Icyakora na none, ngo uwahura n’icyiza, cyaba igiturutse ku kuba aba mu nzu ishaje cyangwa ikindi, akarere ngo ntikabura kumufasha mu bushobozi gafite bwo gufasha abahuye n’ibiza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.