Huye: Insengero zari zakomorewe muri Tumba zongeye gufungwa

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu insengero zikomorewe kongera gukora, esheshatu zari zakomorewe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye zongeye kuba zifunzwe.


Impamvu y’iri fungwa igaragara mu butumwa bugufi ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye bwagejeje ku madini n’amatorero yo muri Tumba.

Bugira buti “Nyuma y’uko hagaragaye umuntu ukekwaho Covid-19 muri Tumba, tubisabwe na Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Huye, amatorero n’amadini yari yemerewe gufungura bibaye ngombwa ko yaba aretse gufungura kino cyumweru cyose kugeza igihe abaganga bazatangaza andi makuru”.

Ubu butumwa kandi bugira buti “Icyitonderwa: nta torero n’idini ryemerewe gufungura muri Tumba”.

Ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba cyangwa ubw’Akarere ka Huye ngo tubashe kumenya niba nta bindi bikorwa byabaye bihagaritswe muri uyu Murenge wa Tumba.

Turacyabikurikirana …

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.