Huye: Inyamaswa bakeka ko ari ingwe yahejeje abantu barindwi mu nzu

Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.

Munsi y

Munsi y’ibyo bisanduku barakeka ko inyamaswa irimo ari ingwe, yababujije gusohoka

Icyo gikoko ngo cyihishe hagati y’ibisanduku nk’uko bivugwa na Alexis Ndayambaje uba muri uru rugo, wabidutangarije kuri telephone.

Ndayambaje yaduhaye amakuru avuga buhoro cyane kugira ngo icyo gikoko kitamwumva hanyuma kikaba cyabagirira nabi, cyangwa kikica abagenzi bari guhita mu muhanda batazi ko gihari.

Agira ati “Umwana wabyutse mbere ni we wakibonye aza kubwira nyina na we akibonye ati ‘ni ingwe’, ni uko bihindira mu nzu barafunga, na n’ubu twahezemo kuko twabuze abadutabara”.

Ndayambaje uyu anavuga ko ikimuteye inkeke kurushaho ari uko icyo gikoko kiramutse ari ingwe, uwagishotora yatuma cyica abatambuka mu muhanda, kuko baturiye ugana i Kibirizi uturutse mu i Rango.

Arifuza ko inzego z’umutekano zabatabara, bakabasha gusohoka bakajya mu mirimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko nta gihamya ko igikoko babonye ari ingwe, ariko ko narangiza inama arimo ajya kubikurikirana.


Mu gihe twandikaga iyi nkuru, amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano zamaze kugera kuri uru rugo ngo harebwe ko iyo nyamaswa ari ingwe koko, kandi yirukanwe abaturage babashe gusohoka.

Nyuma yaho byaje kumenyekana ko iyi nyamaswa yarashwe. Soma inkuru irambuye HANO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.