Abakunze kugendagenda mu Mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zaho, bavuga ko kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi biviramo nyir’ikosa gutakaza umubyizi w’ibyo yikoreraga.
Iyo ugeze mu isoko rya Huye ugiye nko guhaha, agapfukamunwa kakava ku izuru gatoya, ujya kubona ukabona umwe mu bahacururiza arakwegereye, akakongorera akubwira ngo “Zamura agapfukamunwa batagutwara”!
Akenshi aba akwereka abacunga umutekano mu isoko baba bambaye impuzankano (uniforme) y’icyatsi. Aba ngo batwara ku Murenge wa Ngoma abaje mu isoko baba bibagiwe kwambara agapfukamunwa cyangwa bakambaye nabi, bakabirizayo, bakirirwa ntacyo bikoreye.
Abakorera mu isoko basabwa kujya ku Murenge bakihisha ntibajyeyo, ntibahabwa amahwemo batabanje kujyayo nubwo byaba nyuma y’iminsi bafashwe.
Kujyana abambaye agapfukamunwa nabi mu mujyi i Huye kandi ntibikorerwa ababonywe mu isoko gusa, ahubwo n’ahandi hose bahuriye n’abashinzwe umutekano, cyangwa urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus.
Mupenzi ukunze kuba ari mu mujyi kuko ahakorera, agira ati “Nta wugipfa gutambuka atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi. Iyo bakubonye bakujyana ku murenge, ukirirwayo ntacyo wikoreye, bakanakugira inama. Rwose hano mu mujyi i Huye kuboneka kw’izuru n’umunwa hanze y’agapfukamuwa ni icyaha gikomeye cyane”.
Mukamana ukorera mu isoko ryo mu mujyi i Huye, na we agira ati “Iby’agapfukamunwa ubu ntibyoroshye. Numvise ko mbere abafatwaga bajyanwaga muri sitade, ariko ubu noneho ngo basigaye babaca ibihumbi 10, bakabarekura”.
Mukamana avuga ko atari no mu mujyi rwagati gusa bahana abatambaye agapfukamunwa, kuko n’aho atuye mu Gahenerezo ngo hari abajyaga bataha bavuye mu mujyi nijoro, barenga kaburimbo udupfukamunwa bakadukuramo, none ubu ngo abafashwe barabifungirwa, bakazarekurwa bishyuye amande.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko abafatiwe mu mujyi rwagati batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi mbere bajyanwaga muri Sitade Huye kuko bari benshi, ariko ubu ngo bajyanwa ku biro by’Akagari ka Butare, bagasobanurirwa akamaro ko kwambara neza agapfukamunwa.
Avuga kandi ko muri rusange abafatirwa muri aya makosa bagenda bagabanuka uko iminsi igenda yicuma.
Agira ati “Buri munsi hafatwa abantu bari hagati ya 40 na 60. Mbere babaga barenga ijana. Abenshi udupfukamunwa baba batwambaye, ariko batwambaye nabi”.
Gitifu Mutsindashyaka anavuga ko kugeza ubu nta mande baca abambaye udupfukamunwa nabi, kandi ko kujyanwa ngo baganirizwe haba hagamijwe kubereka ko aho gutakaza umwanya bari ahantu runaka bagombye kutwambara, kandi neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abatuye mu Karere ayobora guha agaciro kwambara neza agapfukamunwa kimwe n’andi mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryayo rishobora kubaviramo gushyirwa mu kato.
Ati “Twifuza ko abantu ibintu babiha agaciro, kuko Coronavirus irahari, n’imibare y’abayanduye buri munsi turayibona. Kandi ingamba zashyizweho ziramutse zubahirijwe twayirinda, na serivise zemerewe gukora zigakomeza zigakora”.