Huye: Umuganda wamuhomeye inzu ariko arifuza n’ubufasha bwo kuyisakara

Joséphine Nyiramatabaro w’i Bukomeye mu Murenge wa Mukura yahawe umuganda wo kumuhomera inzu, ariko kuri we ngo ikimubangamiye cyane ni ukuvirwa biturutse ku kuba amabati yahawe ayubaka yaramubanye makeya.


Umuganda wamuhomeye inzu inyuma banayikurungira imbere tariki 26 Nzeri 2020, mu muganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mudugudu wa Kigararama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

Yishimiye iki gikorwa kuko we ubwe yari yarananiwe kubyigezaho biturutse ku kuba yibana, akaba nta n’intege afite zo kubyikorera. Yabashimiye agira ati “Iki gikorwa munkoreye bavandimwe, Imana izabampembere ku buryo bwose.”

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo yishimiye gufashwa mu isuku y’inzu ye, iyi nzu irava kuko amabati yahawe agikurwa muri Nyakatsi atayirangije yose, ku buryo hari uruhande yasakaje amategura, ruva.

Ati “Iyo imvura iguye hariya hava ndekamo amabase. Uwampa amabati atanu yasimbura amategura akanasimbura ayamaze gusaza kubera kubangikana n’amategura, byatuma nta kiziba cyongera kureka mu nzu.”


Uyu muganda wanaranzwe no gusibura imihanda y’imigenderano ireshya na metero 800 mu Mudugudu wa Kigarama Nyiratabaro atuyemo, ari na wo abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bazasuzumirwamo guteza imbere isuku n’imibereho myiza, nka ba mutima w’urugo, mu Murenge wa Mukura.

Hanakozwe uturima tw’igikoni tune kandi habumbwa amatafari yo kubaka ubwiherero bw’utishoboye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Jeanne d’Arc Kampororo, nyuma y’umuganda, yasabye abagore guharanira isuku n’imibereho myiza mu ngo zabo, ariko anabibutsa ko bakwiye gufatanya, abafite aho bageze bagafasha na bagenzi babo kuzamuka.

Yagize ati “Abagore bari mu mudugudu umwe tugomba kuvuga ngo tumaraniye iki? Ese aho sinaba ntuye mu Kigarama nkora ku bitaro, ariko hano hari abana bari mu mirire mibi, ntacyo nabigishije kandi ubwo bumenyi mbufite? Ese sinaba nzi iby’amategeko ari na byo nkoramo, ihohoterwa rikaba mu mudugudu sinjye inama ngo baca aha?”

Inzu zikurungirwa hifashishijwe icyondo cyo mu kabande kivanze n

Inzu zikurungirwa hifashishijwe icyondo cyo mu kabande kivanze n’amase

Naho ku bijyanye n’isakaro Nyiramatabaro yifuje guhabwa, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bazarimuha. Kandi ngo n’abaturanyi b’abakene bazafashwa kuzamuka, kugira ngo uyu mudugudu wari inyuma ugereranyije n’indi mu Murenge wa Mukura uzasigare ari intangarugero.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 uzasiga buri rugo rwo mu Kigarama rufite inzu ikurungiye n’akarima k’igikoni ndetse na kandagirukarabe kimwe n’agatara k’amasahani n’ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Buri rugo kandi ngo ruzaba rufite ibiti byibura bibiri by’imbuto ziribwa.

Nyiramatabaro yahawe amabati makeya agikurwa muri nyakatsi

Nyiramatabaro yahawe amabati makeya agikurwa muri nyakatsi

Mu Mudugudu wa Kigarama basibuye imihanda y

Mu Mudugudu wa Kigarama basibuye imihanda y’imingenderano

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.