Huye: Ushinzwe umutekano mu mudugudu ari mu bakekwaho kwica umuturage

Mu ijoro rishyira ku itariki ya 02 Nzeri 2020, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye havuzwe inkuru y’umugabo wishwe, mu bakekwaho kumwica hafatwamo n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Akabuga uwishwe yari atuyemo.


Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, abahise bafatwa bakekwaho kwica uyu mugabo ubwo batabazwaga mu ma saa mbili z’ijoro ni babiri, umwe muri bo akaba ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Akabuga.

Agira ati “Abaturanyi bavugaga ko umwe mu bakekwa (witwa Habinshuti Valens) yari afitanye ibibazo n’umugore we, uwo mugore hakaba hari umubano yari afitanye na nyakwigendera, bikaba bishobora kuba intandaro yo kumwica.”

Umuturanyi wabo witwa Joseph Ntwali utuye hafi y’ahabereye iki cyaha cyo kwica yongeraho ko urebye abishe Nshimiyimana bari babigambiriye bakanamutega, kuko bamwiciye hafi y’iwabo w’umugore wa Habinshuti, avuye kumusura.

Ati “Nyakwigendera yakoraga umurimo wo gutema ibiti. Yari avuye ku kazi anyura iwabo w’umugore wa Habinshuti, ari na ho uyu mugore amaze igihe kuko yashwanye n’umugabo. Amuherekeje ni bwo bahuye n’abagabo babiri, bategeka wa mugore kwicara hasi, nyakwigendera we bamukubita ikintu ku gahanga no ku mutwe w’inyuma.”

Wa mugore ngo yabashije kwirukanka, agenda atabaza avuga ko Mutekano n’ umugabo we bishe Nshimiyimana.

Ubundi ari Nshimiyimana ari na Habinshuti, ngo nta n’umwe wari ukibana n’umugore we, kubera kutumvikana.

Habinshuti ariko ngo yahoraga ashinja Nshimiyimana kumutwarira umugore, ari na yo mpamvu abaturanyi bakeka ko ari cyo yaba yamuhoye.

Gitifu Ngabo avuga ko kubona umuntu watowe n’abaturage ngo abayobore akekwaho kwica umuntu bigayitse. Ku bw’ibyo asaba abaturage kujya bashishoza mu gutora ababahagararira.

Ati “Hakwiye kubaho gushishoza, bagatora umuntu babonamo ubunyangamugayo, babonamo za ndangagaciro z’umuyobozi igihugu cyifuza uyu munsi. Rwose ni ikintu tudashyigikiye kubona hari umuyobozi uwo ari we wese wagaragara mu byaha bitandukanye.”

Anasaba abantu kwirinda amakimbirane, bakabana mu mahoro, n’aho avutse akagaragazwa, kugira ngo bikemurwe mu maguru mashya hatarabaho ibituma abantu bamena amaraso.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.