Huye: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore wari wamuzaniye uwo asambanya

Alexandre Hatungimana w’i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatawe muri yombi akekwaho kwica Chantal Vuguziga ngo wari wamuzaniye umugore asambanya.


Nk’uko bivugwa na Clémentine Nyiransabimana ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Kizenga batuyemo, ibi ngo byabaye ahagana saa yine zo mu ijoro ryo ku itariki ya 8 rishyira iya 9 Kamena 2020.

Agira ati “Hari mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, mukeba wanjye aza kumbwira ko yumvise ikintu cyitura hasi. Yari Jeanne Niyonizeye wari usimbutse umugina ava kwa Alexandre ahunga. Yatubwiye ko yari kumwe na Vuguziga kwa Alexandre, ajya kugura inzoga asize abakingiraniye mu nzu hanyuma we agira ubwoba asohokera mu muryango w’inyuma.”

Kubera ko ngo bazi ko Alexandre asanzwe agira urugomo, bahise bajyayo, basanga umurambo wa Vuguziga mu muryango, akana ke k’imyaka ibiri kamuhagaze iruhande kari kurira.

Alexandre utari kure ngo abaturanyi n’irondo bari bahuruye bamufashe, abemerera ko ari we wishe Vuguziga, kandi ko yamukubise imigeri n’amakofe. Icyakora, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro, avuga ko iruhande rw’umurambo wa Vuguziga banahasanze igiti cyariho amaraso, bigakekwa ko ari cyo yaba yamwicishije.

Nyiransabimana avuga ko ubundi Alexandre uyu w’imyaka 39, yibanaga kwa nyina umaze igihe kitari kinini apfuye. Nta mugore bahabanaga, ngo n’uwo bigeze kubana yarigendeye kubera amahane.

Ngo yari yiriwe asengerera Vuguziga na Niyonizeye ku kabari k’uwitwa Jabo baturanye. Ariko ngo Vuguziga yari yamuzaniye Niyonizeye kugira ngo baze kurarana. Mu masaa mbili z’ijoro baratahanye, bageze mu rugo bamubwira ko bakeneye izindi nzoga zo kunywa, asiga ariko abakingiraniye inyuma. Ibi byatumye Niyoyizeye akenga, arahunga.”

Abaturanyi bakeka ko uyu mugabo yishe Vuguziga amuziza ko yabuze umugore yari yamuzaniye. Umurambo wa Vuguziga wajyanywe kuri CHUB kugira ngo upimwe, hamenyekane icyamwishe.

Vuguziga asize abana batatu. Umukuru ngo ari mu kigero cy’imyaka 9, umukurikira 5 naho umutoya 2. Basigaranye na nyirakuru ushaje cyane, utanagira aho kuba kuko we n’umukobwa we bari bacumbitse mu nzu itanakinze. Baje i Bukomeye ngo baturutse muri Gishamvu. Vuguziga ni we wari ubatunze. Ahanini yatashyaga inkwi akajya kuzicuruza.

Kimwe na Hatungimana, Niyonizeye na we ari mu maboko ya RIB, mu gihe hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwa Vuguziga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.