Byari bimenyerewe ko ku itariki 15 Kanama i Kibeho hateranira abantu babarirwa mu bihumbi 40, ariko kuri uyu wa 15 Kanama 2020 hateraniye abatagera kuri 400.
Ubundi misa yaberaga hanze, ariko uyu munsi yabereye mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Kubera intera ya metero ebyiri abantu bagomba guhana muri iyi minsi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, iyi ngoro yateraniyemo abantu 138 gusa, mu misa ya mbere n’abandi 138 mu misa ya kabiri.
Abakirisitu baturiye iyi ngoro ni bo bitabiriye kwizihiza umunsi wo kwibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, i Kibeho, kuko abaturuka kure bo bamaze iminsi bamenyeshejwe ko nta rugendo nyobokamana ruhari nk’uko bisanzwe, kubera Coronavirus.
No mu baturiye iyi ngoro kandi, hari abatabashije kuhumvira misa. Abo ni abahageze basanga imyanya yuzuye.
Abasanzwe baturuka kure bakaza gusengera i Kibeho, bavuga ko n’ubwo babashije gusengera kuri kiliziya z’iwabo, umunsi utabagendekeye nk’uko bisanzwe, kuko uko babaga biyumva bari i Kibeho atari ko byari byifashe uyu munsi.
Kayiranga utuye i Huye, ni umwe muri bo. Ati “Ku itariki 14 navaga i Huye mu masaa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nkagera i Kibeho n’amaguru. Twabaga turi itsinda, tukagenda dusenga, twaba turi kumwe na padiri agatanga penetensiya. I Kibeho twararaga dusenga, bwacya tukumva misa tugataha. Natahaga numva nishimye kuko nabaga nafashe umwanya uhagije wo gusenga.”
Ibyo byishimo byo gusenga ari kumwe n’abandi, byatumaga ngo ataha yumva hari indi ntambwe yateye mu bukirisitu. Ibi byose ngo yabihombye uyu munsi kubera Coronavirus.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, ni we watuye igitambo cya Ukarisitiya i Kibeho. Yavuze ko abari basanzwe baza kuhasengera batabashije kuhaza babazirikanye mu isengesho.
Ati “Amadiyosezi yose twayasabiye umugisha, dusaba ko Bikira Mariya yabasura akabaha amahoro akadukiza iyi ndwara, dusabira n’abanyamahanga bose bakunze kuza gusengera hano.”
Agendeye ku kuba tariki 15 Kanama 1982 Bikira Mariya mu ibonekerwa yaraje arira, uwabonekerwaga yamubaza impamvu kandi ari ku munsi we akamubwira ko ari ukubera ko aza kureba abana be abasaba guhinduka ariko ntibamwumve, yifuje ko n’abatabashije kuza i Kibeho bagaruka mu nzira y’isengesho kuko muri iyi minsi abantu bagenda badohoka.
Ati “Muri iki gihe cya Coronavirus ubona gusenga byaragabanutse, ubupagani bugenda busatira isi yose. Ni umwanya wo kugira ngo twebwe abakirisitu dusenge, dukaze umurego mu isengesho kuko ari ryo rizahindura ibintu, rikirukana iki cyorezo.”
Isengesho rizahindura ibintu kuko ngo iyo umuntu yasenze yitwara neza, amabwiriza akayubahiriza, akamenya kwirinda no kurinda abandi, nk’uko Musenyeri Hakizimana yabisobanuye.