I Nyaruguru ku mupaka buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu kwirinda #COVID19

Abaturiye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.


Ibi bituruka ku bukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bw’aka karere kuva aho u Rwanda rwafatiye ingamba zo kwirinda ko indwara ya Coronavirus yakwirakwira mu gihugu.

Bernard Mpumuje utuye mu Murenge wa Nyagisozi yari asanzwe agura ikawa n’Abarundi akayisubiza mu Rwanda. Avuga ko aho babwiriwe ko imipaka ifunze kubera Coronavirus ubu bucuruzi yabuhagaritse, kuko ngo yasanze icya mbere ari ubuzima.

Agira ati “Urabona kino cyorezo, umuntu ashobora kuza ari umwe akaba yakwangiza benshi, umudugudu wose ugasanga urafashwe. Nta muntu wajya i Burundi nta n’uwo twakwemerera ko aza, kuko ari icyorezo cyugarije isi yose, kandi urumva ko bitugezeho twese cyaba ari ikibazo.”

Kubera ko hari abantu babwirwa ntibumve, abaturiye imipaka ngo biyemeje kuba ijisho ricunga uwarenga ku mabwiriza yo kurenga imipaka y’u Rwanda cyangwa y’u Burundi.

Mpumuje ati “Ubu buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we. Ni ingamba twihaye kandi twemereye ubuyobozi.”

Kuba ijisho ryo kutareberera uwarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi ngo si ku baturuka cyangwa bajya i Burundi gusa, ahubwo no ku baturuka mu bindi bice by’u Rwanda.

Mpumuje ati “Ntabwo ubu tukibona umuntu uwo ari we wese ngo dusamare tumwakire, tutazi iyo avuye n’ibyo yakoraga. Hari inzego zitureberera. Ni zo duhita tubwira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko hari imirenge itanu ya Nyaruguru ikora ku gihugu cy’u Burundi. Iyi yose ni yo yatanzwemo ubutumwa bwo kutambuka cyangwa kwemera ko hari abaza mu Rwanda.

Ubu butumwa kandi ngo urebye bwarumvikanye ku batuye i Nyaruguru, kuko Abanyarwanda bagiye barenga umupaka bamaze kumenyekana muri rusange barenga 21, kandi bagaragajwe na bagenzi babo.

Agira ati “Cyane cyane abajya i Burundi baba bajyanyeyo imyaka kuko ibiciro byaho biri hejuru ugereranyije n’iby’ino. Muri rusange tumaze gufata abasaga 21, hakaba n’abo dukumira bari bagiye kujyayo. Abagerageje kwinjira mu Rwanda twasubijeyo bo ni batatu.”

Icyakora ngo hari n’umugore umwe wirukanywe n’umugabo we bakiriye, aturutse i Burundi. Yashyizwe mu kato, hanyuma basanga nta Coronavirus afite.

Muri rusange, ubutumwa bushishikariza abatuye imipaka kutayambuka no kutemerera abantu kuza uko bishakiye ngo butangwa hifashishijwe indangururamajwi bita megaphone ubuyobozi bwagiye bushyira mu tugari, kimwe n’iz’umufatanyabikorwa Tubura.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.