Ibi bikoresho bifite akamaro karenze ako wari uzi

Mu buzima bwa buri munsi, dukenera ibikoresho bitandukanye bidufasha kubaho neza haba mu rugo, mu kazi cyangwa mu ngendo. Nyamara hari ibikoresho byinshi dutunze ariko tutazi ko bifite umumaro urenze uwo twabiguriye.


Umukaba mu bitugu by’ishati

Umukaba ukunze kugaragara mu bitugu by’ishati. Urubuga ‘Habit Tribe’ ruvuga ko watangiye gukoreshwa n’abasirikare barwanira mu mazi muri Leta Zunze Ubumwe za America (Navy).

Igihe babaga bari mu mato mu nyaja, ntabwo babaga bafite ahantu ho gushyira amashati yabo, bikaba ngombwa ko bayamanika ku misumari iteye mu bikuta.


Ahagana mu myaka ya za 60, ubu buryo bwakoreshwaga cyane n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bakamanika amashati yabo ku misumari banyujije mu mukaba uri mu bitugu, kugira ngo amashati yabo akomeze agororoke igihe bagiye muri siporo.

Umwambi (flèche / arrow) ku kimenyetso cy’ahajya esansi na mazutu


Abantu bafite imodoka, abenshi baba bazi ahagomba gushyirwa esansi cyangwa mazutu. Nyamara hari igihe ushobora gutwara bwa mbere imodoka utamenyereye, wayitiye cyangwa wayikodesheje.

Ni yo mpamvu usanga imodoka zatangiye gukorwa guhera muri 2010 ziba zifite akamenyetso k’umwambi imbere y’aherekana ahajya esansi cyangwa mazutu kugira ngo utwaye imodoka amenye icyerekezo cy’aho ishyirwa mu modoka.

Udupesu tw’umurengera ku mapantaro y’amakoboyi (Jeans)


Ushobora kwibaza uti ese utu dupesu twose tumaze iki ku mifuka y’ikoboyi?

Abahimbye aya mapantoro akundwa cyane kubera gukomera, baje gusanga ashobora gucika aho imifuka ifatanira n’ibindi bice by’ipantaro, hanyuma bigira inama yo kuhafungisha udupesu tw’utwuma.

Umudozi kabuhariwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Levi Strauss wahimbye ikoboyi yamwitiriwe (Levis), yatangiye gushyiraho utwo dupesu ahagana mu 1829, nyuma y’uko abakozi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro batangiraga kwidoga ko amapantaro yabo acika vuba ku mifuka kandi ahandi akiri mazima.

Udutambaro tw’inyongera mu myambaro mishya


Iyo uguze umwambaro mushya, hari igihe usangamo agatambaro kazinze hariho n’igipesu, ariko ushobora kuba utari uzi icyo kamaze.

Utwo dutambaro dushyirwamo n’abadozi babigize umwuga, bagamije gufasha umuntu uzawugura kumenya uburyo azajya akoresha najya kuwumesa, by’umwihariko ku bakoresha imashini zimesa.

Mbere yo kuwumesa agomba kubanza gukora igerageza kuri ka gatambaro kugira ngo abashe kumenya ibipimo azajya akoresha ku mashini, kuko ashobora guhita amesa wa mwambaro mushya ukangirika ataranawambara.

Umwenge ku gifashi cy’ipanu


Amapanu hafi ya yose cyangwa amasafuriya afite ibifashi usanga biba bifite umwenge.

Ubusanzwe uyu mwenge wagenewe kugufasha kumanika ipanu cyangwa isafuriya igihe itarimo gukoreshwa, ariko rero hari akandi kamaro uwo mwenge ufite kandi ushobora gusanga utari ubizi.
Igihe urimo kugaragura ibyo utetse ukoresheje ikimamiyo cyangwa umwuko, ukenera kugira aho uba uwufashije igihe utarimo kugaragura.

Hari abawurambika ku meza cyangwa bakawushyira mu yindi safuriya, kandi nyamara uriya mwenge uri ku gifashi ari cyo wagenewe nk’uko bigaragara ku ifoto.

Imyenge ibiri ku nkweto


Hari ubwoko bw’inkweto usanga bufite utwenge tubiri ku ruhande rw’ikirenge rurebana n’urundi ukaba ushobora kuba uzi cyangwa utazi umumaro watwo.

Umumaro wa mbere ni ugufasha ibirenge guhumeka, ariko hari n’abantu cyane cyane urubyiruko, bakoresha utwo twenge bakanyuzamo imishumi y’inkweto mu buryo budasanzwe kugira ngo bagaragarize bagenzi babo ko ari abasirimu.

Umwenge ku gifuniko icy’ikaramu


Ku gifuniko cy’ikaramu by’umwihariko iyo mu bwoko bwa BIC, hariho umwenge ariko munini umuntu adashobora guhita yibwira icyo umaze.

Urubuga ‘Habit Tribe’ rukunze kwandika inkuru zirimo inama, ruvuga ko abakoze ikaramu ya bic bashyize umwenge ku gifuniko cyayo kubera ko hari abantu bakunda kugihekenya (cyane cyane abanyeshuri) bakaba bagira impanuka bakakimira.

Igihe urimo guhekenya igifuniko cya bic ugahura n’insanganya kikagucika kikaboneza mu muhogo, uriya mwenge uri hejuru ugufasha gukomeza guhitisha umwuka uva mu bihaha mu gihe utarabasha kugera kwa muganga ngo bakivanemo.

Inama

N’ubwo abakoze ikaramu ya bic bazirikanye ko hari abantu bakunda kurya ibifuniko by’ikaramu bagashyiraho uwo mwenge, ibyiza ni uko wagerageza kureka iyo ngeso kuko ushobora kumira igifuniko kikaba cyaguhitana utarabasha kugera kwa muganga.

Komeza usure urubuga rwa Kigali Today na chaine yacu ya YouToube buri munsi, ubashe kujya uhabwa inama zigufasha mu buzima bwa buri munsi, kandi mu buryo utakekaga ko bubaho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.